Perezida Donald Trump yavuze ko hari ibiganiro biri guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya ku ngingo zirimo uburyo bwo kurangiza intambara iri kubera muri Ukraine.
Uyu mugabo yagize ati ” Turi kuganira kandi ntekereza ko tuzakora ikintu gikomeye. [Iyi ntambara] nta kamaro kayo kandi igomba guhagarara. Turi kugirana ibiganiro.”
Amakuru avuga ko ibi biganiro bishobora no kuganisha ku biganiro hagati ya Trump na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, gusa yirinze kuvuga niba aba bombi baramaze kwemeza itariki bazaganiriraho.
Trump yari yarahize ko azakora ibishoboka byose intambara iri kubera muri Ukraine igahagarikwa, akavuga ko ari intambara iri gutwara ubuzima bw’abantu kandi bidakwiriye.