Perezida Donald Trump yavuze ko hari ibiganiro biri guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya ku ngingo zirimo uburyo bwo kurangiza intambara iri kubera muri Ukraine.

 

Uyu mugabo yagize ati ” Turi kuganira kandi ntekereza ko tuzakora ikintu gikomeye. [Iyi ntambara] nta kamaro kayo kandi igomba guhagarara. Turi kugirana ibiganiro.”

 

Amakuru avuga ko ibi biganiro bishobora no kuganisha ku biganiro hagati ya Trump na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, gusa yirinze kuvuga niba aba bombi baramaze kwemeza itariki bazaganiriraho.

 

Trump yari yarahize ko azakora ibishoboka byose intambara iri kubera muri Ukraine igahagarikwa, akavuga ko ari intambara iri gutwara ubuzima bw’abantu kandi bidakwiriye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.