Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahaye ikigo TikTok iminsi 75 yo kuba cyabonye ukigura ariko utari Umushinwa kugira ngo cyemererwe gukomeza gukoreshwa muri iki gihugu.
Trump yatanze iki gihe ntarengwa ku wa 4 Mata 2025, nyuma y’iminsi ahagaritse icyemezo cy’ubutegetsi bwamubanjirije cyo guhagarika iki kigo gifite urubuga nkoranyambaga rwa TikTok.
Abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, Trump yagize ati “Ubuyobozi bwanjye burimo gukora cyane ku masezerano yo kurokora TikTok, kandi tumaze gutera intambwe ishimishije. Bisaba akazi kenshi kugira ngo ibyemezo byose bikenewe bishyirweho umukono, ni yo mpamvu nashyize umukono ku itegeko ryemerera TikTok gukomeza gukora mu gihe cy’iminsi 75.”
Trump yashimangiye ko ubutegetsi bwe bugeze kure ubwumvikane bugamije gushaka umuguzi wa TikTok kugira ngo itazahagarikwa muri Amerika kandi ko ibigo byinshi bishaka kuyigura.
Sosiyete ya ByteDance igenzura TikTok yemeje ko iri mu biganiro na Guverinoma ya Amerika kugira ngo hashakwe igisubizo, gusa ivuga ko hakiri ibintu by’ingenzi bigomba kubanza gukemurwa.
Yagize iti “Nta masezerano arashyirwaho umukono kandi icyemezo icyo ari cyo cyose kizafatwa hashingiwe ku mategeko y’u Bushinwa.”
TikTok yari yarahagaritswe muri Amerika ubwo yashinjwaga kugenzurwa na Leta y’u Bushinwa. Yari yakuwe muri App Store na Play Store kugira ngo abayikoresha batongera kuyibona.
Urubuga rwa TikTok rukoreshwa n’abasaga miliyoni 170 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.