Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamunenze kubera ko yambaye ikoti rifite ibara ry’ubururu mu ishyingurwa rya Papa Francis.
Umuhango wo gushyingura Papa Francis wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, wabaye ku wa 26 Mata 2025. Witabiriwe n’abayobozi bakomeye bagera kuri 150 barimo na Perezida Donald Trump.
Uyu mukuru w’igihugu nubwo atari we muyobozi wenyine witabiriye uyu muhango, bisa nk’aho ari we wagarutsweho cyane.
Ubwo hasohokaga amashusho n’amafoto y’uko uyu muhango uri kugenda, benshi batunguwe no kubona imyambarire ya Donald Trump.
Impamvu yatumye imyambarire ye igarukwaho ni uko yari yambaye ikoti ry’ubururu nyamara abandi bayobozi bambaye amakoti y’umukara. Bamwe bamunenze, bavuga ko yambaye ibara rihabanye n’ibyo yagiyemo cyane ko ibara ryo gushyingura ari umukara.
Icyakoze nubwo benshi bamunenze, ntabwo Trump yarenze ku mategeko ya Vatican nk’uko umwe mu bayobozi baho yabitangarije People Magazine.
Yavuze ko abantu bose bitabiriye uyu muhango bari bemerewe kwambara ibara bashaka kuko nta bara cyangwa imyambaro yashyizweho bagombaga gukurikiza.