Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yategetse Minisiteri y’Intambara (Pentagon) kwitegura igikorwa cya gisirikare gishoboka muri Nigeria, ashinja icyo gihugu kwirengagiza ubwicanyi bukorerwa Abakirisitu, bigizwemo uruhare n’imitwe ibarizwamo abo mu idini ya Islam.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati “Leta Zunze Ubumwe zizahita zihagarika inkunga n’ubufasha byose bitangwa kuri Nigeria. Dushobora kwinjira muri icyo gihugu gisigaye cyanduye, tugamije kurandura izi nyeshyamba z’abahezanguni ziri kwica Abakirisitu bacu.”
Yakomeje avuga ko yahaye amabwiriza Minisiteri y’Intambara yo kwitegura igikorwa cya gisirikare, ashimangira ko “Nidutera, bizihuta cyane, dukoreshe ubugome, ndetse bizaba binejeje nk’uko ibyo byihebe bitera Abakirisitu bacu. Umuburo: Byaba byiza Guverinoma ya Nigeria igize icyo ikora mu maguru mashya.”
Ibi Trump yabivuze nyuma yo gushyira Nigeria ku rutonde rw’ibihugu “bihangayikishije” ku bijyanye n’ubwisanzure bw’amadini, avuga ko “Abakirisitu bari mu kaga gakomeye muri Nigeria.”
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yahakanye ibyo birego, avuga ko ibyo Trump yavuze “bidahuye n’ukuri kw’igihugu,” kandi ko guverinoma ye “iri gukora ibishoboka byose mu kubungabunga uburenganzira bwo gusenga ku madini yose.”
Atiu “Kugaragaza Nigeria nk’igihugu kidashyigikira ubwisanzure bw’amadini ntibigaragaza ukuri ku byo dukora. Dukorana n’Abanyamerika n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kubungabunga umutekano w’amadini yose.”
Umuvugizi wa Perezida Tinubu, Bayo Onanuga, nawe yasubije ibivugwa n’abategetsi ba Amerika ko ari “ukwibeshya gukomeye,” ashimangira ko “mu bitero bibera muri Nigeria, Abakirisitu n’Abayisilamu bose babigwamo kimwe.”
Ati “Icyo dukeneye si uguhindurwa igihugu kirenganya, ahubwo dukeneye ubufasha bwa gisirikare mu kurwanya aba barwanyi b’abahezanguni bari guteza umutekano muke mu bice bimwe by’igihugu.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo za Amerika, Pete Hegseth, nawe yashyigikiye amagambo ya Trump, yandika ku mbuga nkoranyambaga ati “yego nyakubahwa! Kwica inzirakarengane z’Abakirisitu muri Nigeria ndetse n’ahandi hose, bagomba guhagarara. Minisiteri y’Intambara iri gutegura igikorwa. Guverioma ya Nigeria Igomba kurinda Abakirisity, Cyangwa tuzice ibyihebe by’Abayisilamu, biri gukora ubu bwicanyi ndengakamere.”
Nigeria imaze imyaka myinshi ihanganye n’ubwicanyi bukomeye bushingiye ku byaha by’iterabwoba, amakimbirane ashingiye ku moko, amadini n’ubutaka.
Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ndetse n’uwa ISWAP imaze kwica abantu ibihumbi mu majyaruguru y’uburasirazuba, aho igaba ibitero ku Bakirisitu n’Abayisilamu batari mu murongo yifuza. Mu bice byo hagati mu gihugu, amakimbirane hagati y’aborozi b’Abayisilamu bo mu bwoko bwa Fulani n’abahinzi b’Abakirisitu akunze kuvamo ubwicanyi ndengakamere.
Imiryango yita ku burenganzira bwa muntu n’iy’Abakirisitu ivuga ko mu myaka irenga icumi ishize Abakirisitu ibihumbi bamaze kwicwa muri Nigeria, ariko impuguke mu mutekano zisaba kudafatiraho ngo byitwe ubwicanyi bukorerwa Abakirisitu, kuko ari ikibazo cyagutse cy’umutekano muke gihitana n’Abayisilamu batari bake.