Donald Trump uri kwitegura kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika guhagarika ifungwa ry’urubuga rwa TikTok kugira ngo azahabwe amahirwe yo gukemura ikibazo cyayo binyuze mu biganiro.
ByteDance, ikigo kigenzura TikTok, cyari cyahawe kugera ku itariki ya 19 Mutarama 2025 kugira ngo kibe cyagurishije ibikorwa bya TikTok muri Amerika ku kigo cyayo, bitaba ibyo uru rubuga rugashyirirwaho ingamba zizatuma rutavugururwa (updated), ibyari buzatume rutangira gukora nabi bikazarangira abantu baretse kurukoresha.
Uru rubuga rukoreshwa n’abarenga miliyoni 170 muri Amerika gusa, hamwe mu ho rufite isoko rinini ryo kwamamaza.
Trump ni we watangije inkundura yo guhagarika TikTok, aho mu 2020 yifuzaga ko uru rubuga ruhagarikwa burundu mu gihe ByteDance yari kwanga kugurisha imitungo yayo muri Amerika.
Iki cyifuzo cyatewe utwatsi n’urukiko ariko umushinga wo gufunga TikTok uza kwemezwa n’Inteko ya Amerika.
Gusa Trump yisubiye, amakuru akavuga ko yatunguwe n’uruhare TikTok yagize mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, biri no mu byatumye yigarurira urubyiruko cyane bityo bikamufasha gutsinda amatora.
Ibyo ni byo byatumye Trump asaba Urukiko rw’Ikirenga guhagarika umugambi wo gufunga TikTok, ikibazo cyayo kikazigwaho mu buryo bw’ibiganiro.