Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari yo ubwayo yamusabye ko Amerika yajyayo gufata amabuye y’agaciro yayo, mu rwego rwo kurangiza intambara avuga ko yabaga hagati ya Congo n’u Rwanda.
Trump yabivugiye mu ijambo ryo ku wa 9 Ukuboza 2025, ubwo yatangazaga uko ubukungu bwa Amerika buhagaze, i Pennsylvania.
Mu ijambo rye, Trump yongeye kugaruka ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye imbere ye ku wa 4 Ukuboza 2025, avuga ko ari we washyize iherezo ku ntambara ibihugu byombi byari bimazemo igihe.
Yemeje ko ayo masezerano yafashije Amerika kubona amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora batiri z’imodoka, ibintu yavuze ko igihugu cye cyari kibuze.
Yagize ati:“Ntidufite amabuye y’agaciro yo gukora batiri. Mureke ibyo bya peteroli na gaze dutunze cyane, tugende kuri batiri. None se tuzajya muri Congo cyangwa mu Bushinwa. Ariko mu by’ukuri, narangije intambara hagati ya Congo n’u Rwanda, kandi bo barambwiye bati ‘turagusabye, turashaka ko mwaza gufata amabuye yacu’. Ni na byo tuzakora.”
Trump anavuga ko RDC ari yo yihitiyemo ko Amerika ibafasha, kandi ko ibyo Congo yatanze atari ibintu yari isanzwe yifuza gusangira.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse guha Al Jazeera, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ubwe ari we wasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubahuza n’u Rwanda mbere yo kurutumira mu biganiro.
Kagame yanemeje ko Tshisekedi ari na we wasabye Qatar guhuza ubuyobozi bwa Congo n’umutwe wa AFC/M23 uri mu burasirazuba bw’igihugu.
Usibye amasezerano y’amahoro, ibihugu byombi byanashyize umukono ku yandi masezerano y’ubukungu, yemerera ko amabuye y’agaciro acukurwa mu burasirazuba bwa RDC azajya atunganyirizwa mu Rwanda, mbere yo koherezwa muri Amerika.
Ibi bikaba bigamije guhuza ubukungu bw’akarere no kongera agaciro k’umusaruro w’amabuye y’agaciro ya Congo.