Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ikiganiro intumwa ye yagiranye na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya cyari cyiza kuko cyatanze icyizere cyo guhagarika intambara yo muri Ukraine.
Steve Witkoff yahuriye na Putin i Moscow ku mugoroba wa tariki ya 13 Werurwe 2025, baganira ku buryo intambara yo muri Ukraine yahagarara binyuze mu nzira y’amahoro.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yagize ati “Ejo twagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga umusaruro na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kandi hari amahirwe menshi ko iyi ntambara iteye ubwoba, imena amaraso, amaherezo yarangira.”
Trump yasobanuye ko nubwo bimeze bityo, ingabo za Ukraine zibarirwa mu bihumbi zigoswe n’iz’u Burusiya ku buryo kuzica byakoroha. Ati “Nasabye nkomeje Perezida Putin ko ubuzima bwabo butakorwaho. Ubu bwaba ari ubwicanyi buteye ubwoba, butigeze bubaho kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.”
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ku wa 14 Werurwe yatangaje ko Putin ari kwifashisha ibiganiro bya dipolomasi kugira ngo akomeze iyi ntambara, nubwo avuga ko ashyigikiye ko imirwano ihagarara.
Yagize ati “Putin ntashobora kuva muri iyi ntambara kubera ntacyo yamusigira. Ni yo mpamvu mbere y’agahenge, ari gukora uko ashoboye kose mu kwangiza dipolomasi, ashyiraho amabwiriza akomeye mu buryo ndengakamere kandi adakwiye.”
Zelensky yatangaje ko Putin ashaka ko haba ibiganiro bitarangira kugira ngo iminsi, ibyumweru n’amezi bikomeje kwicuma, mu gihe imbunda z’u Burusiya zikomeje kwica abantu.
Ati “Buri bwiriza Putin ashyiraho rigamije kugerageza gukumira dipolomasi. Uku ni ko u Burusiya bukora. Kandi ibi twabitanzeho umuburo.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko mu rwego rwo gukuraho urwikekwe, hakwiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, agaragaza ko atizeye Putin.