Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatumiye Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, kuzitabira umuhango w’irahira rye uteganyijwe kuba ku wa 20 Mutarama, nk’uko CBS News yabitangaje ku wa Gatatu.
Mu kiganiro aherutse kugirana na NBC News, Trump yavuze ko “yumvikanaga neza” na Xi, ndetse ko baganiriye mu cyumweru gishize.
Iki gikorwa cyasa nk’icyo kunga ubumwe n’u Bushinwa, nubwo benshi badashyigikiye Beijing, barimo na Senateri Marco Rubio ushobora kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Xie Feng, ambasaderi w’u Bushinwa muri Amerika, yasomye ibaruwa yanditswe na Xi mu birori bya US-China Business Council byabereye i Washington ku wa Gatatu, ashimangira ko ibiganiro biruta amakimbirane, anavuga ko ubufatanye burambye ari ingenzi kuruta gukina umukino w’uwatsinzwe n’uwatsinze.