Mu gihe habura iminsi mike ngo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakire mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, muri White House, Trump yavuze ko muri iki gihugu abahinzi b’abazungu bakomeje gukorerwa jenoside, ibintu bo bateye utwatsi bavuga ko atari ukuri.

 

Gusa ariko n’ubwo Trump avuga ibyo, mu mujyi wa Bothaville hateraniye abahinzi benshi mu imurikagurisha ry’ubuhinzi aho bamwe mu bagize itsinda rya ‘Afrikaner farmer’ batemeranya n’ubuyobozi bwa Amerika buvuga ko bakorerwa Jenoside cyangwa bakamburwa ubutaka bwabo aho byatumye Amerika ihagarika inkunga zose yahaga Afurika y’Epfo.

 

Minisitiri w’Ubuhinzi muri Afurika y’Epfo, John Steenhuisen, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko guhura kw’abayobozi bombi bizatanga umusaruro ndetse bigashyira umucyo ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

 

Yagize ati “Nizeye rwose ko mu ruzinduko ruzabera i Washington, Perezida Cyril Ramaphosa, azagaragariza mugenzi we ukuri kose ndetse akamwereka ko nta kwambura ubutaka abazungu bibera muri Afurika y’Epfo, kandi ko nta jenoside ibahinzi b’Abazungu bari gukorerwa.”

 

Bamwe mu bahinzi b’Abazungu bahanzwe amaso nyuma y’uko Amerika ihaye ubuhungiro abazungu 49 nyuma y’uko bavuze ko bahunze ivanguramoko, urugomo, no gufatirirwa ubutaka. Ariko hagaragajwe ibimenyetso byerekana ko ibyo birego atari ukuri.

 

Ubwo Perezida Ramaphosa yitabiraga imurikagurisha ry’abahinzi ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize, yahaguze ibikoresho byifashishwa mu buhinzi ndetse anaganira n’abahinzi ku kibazo cy’umwuka mubi uri hagati ya Trump na Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Ntabwo tugomba kwiruka ngo duhunge ibibazo byacu, iyo wirutse uba uri ikigwari.”

 

Imibare ya leta igaragaza ko abazungu ari bo bihariye igice cyinini cy’ubutaka mu Afurika y’Epfo aho bihariye 80% by’ubutaka bw’igihugu buhingwaho ndetse raporo yakozwe mu 2017 iki gihugu cyari cyirimo abahinzi b’abazungu bagera ku bihumbi 40.

 

Iki gihugu gituwe na 7% by’abaturage b’abazungu ariko ni bo bihariye igice kinini cy’ubutaka kuko raporo yakozwe mu 2017 igaragaza ko abazungu bafite 72% by’ubutaka bwose bw’igiguhu mu gihe abirabura bafite 15%.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.