banner

Trump yihanangirije u Burusiya nyuma y’aho Putin asabiye Zelensky kweguzwa

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguje u Burusiya ko azabufatira ibihano by’ubucuruzi mu gihe butakwemera amasezerano yo guhagarika intambara muri Ukraine.

Tariki ya 28 Werurwe 2025, Vladimir Putin uyobora u Burusiya yasabye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye kweguza Volodymyr Zelensky kugira ngo muri Ukraine habe amatora mbere yo gutangira ibiganiro by’amahoro hagati y’ibi bihugu biri mu ntambara.

Putin kandi yanagaragaje Zelensky ari ku butegetsi binyuranyije n’amategeko, ashingiye ku kuba uyu Mukuru w’Igihugu yaratangaje ibihe bidasanzwe muri Ukraine, bituma manda ye irenga muri Gicurasi 2024.

Ku wa 30 Werurwe, Trump yatangaje ko yarakajwe n’amagambo ya Putin, ateguza ko u Burusiya nibwanga kugirana amasezerano y’amahoro na Amerika, azazamura umusoro kuri peteroli iturukayo, ugere kuri 50%.

Trump yagize ati “U Burusiya nanjye nitunanirwa kugirana amasezerano yo guhagarika imenwa ry’amaraso muri Ukraine, ngatekereza ko bizaba byatewe n’u Burusiya, nzazamura ubugira kabiri umusoro peteroli yose iva mu Burusiya.”

Inkuru Wasoma:  Kurebana ay’ingwe hagati ya Gen. Muhoozi na ba Jenerali 2 ba FARDC

Perezida wa Amerika yasobanuye ko mu gihe umusoro kuri peteroli y’u Burusiya uzaba wazamutse, ababa mu gihugu cya batazongera kuyigura. Ati “Bizaba bivuze ko niba uguze peteroli mu Burusiya, utazakorera ubucuruzi muri Amerika. Hazajyaho umusoro wa 25%, uve kuri 25 ugere kuri 50%.”

Muri Gashyantare 2025, intumwa za Amerika n’u Burusiya zahuriye muri Arabie Saoudite, ziganira ku buryo intambara yo muri Ukraine yahagarara. Ibi biganiro byakurikiye ibyahuje Abanyamerika n’Abanya-Ukraine muri Werurwe.

Nubwo Trump yarakariye Putin, yatangaje ko uko abitekereza, Amerika n’u Burusiya biri gutera intambwe nziza iganisha ku masezerano yahagarika intambara yo muri Ukraine.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!