Tshisekedi agiye guhurira na Biden muri Angola

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024 arahurira na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Angola.

Tshisekedi arajya kwitabira inama yiga ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza icyambu cya Lobito giherereye mu ntara ya Benguela muri Angola, n’ibindi byo muri RDC na Zambia.

Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu, barimo João Lourenço wa Angola na Hakainde Hichilema wa Zambia. Ibiro bya Perezida wa Amerika byemeje ko na Biden umaze iminsi itatu muri Angola ayitabira.

Amakuru aturuka muri RDC avuga ko Perezida Tshisekedi ateganya guhura na Biden, aho bagirana ikiganiro cyihariye.

Ku cyambu cya Lobito kiri ku nyanja ya Atlantique hari umushinga munini wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi w’ibilometero 1300, uzahuza Angola, RDC ndetse na Zambia.

Muri Nzeri 2023, Amerika n’ibindi bihugu biri mu ihuriro G7 byiyemeje gutanga amafaranga akenewe kugira ngo uyu muhanda wa gari ya moshi wubakwe, cyane ko uzajya unyuzwamo umutungo kamere uturuka muri ibi bihugu bya Afurika, ujya mu bya G7.

Amerika n’ibindi bihugu biri muri G7 byateguye uyu mushinga kugira ngo bihatane n’u Bushinwa, na bwo bufite umushinga munini muri Afurika wo kubaka ibikorwaremezo bizifashishwa mu kongerera imbaraga ubuhahirane hagati yabwo n’uyu mugabane.

Inkuru Wasoma:  Ukraine yemereye imfungwa n'abagororwa kwinjira mu gisikare

Inkuru Wasoma:  Ibyakurikiye umugabo warwaniye mu rukiko bamwe bakajyanwa mu bitaro

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved