Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agiye kuva mu Budage bwangu nyuma y’aho umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashe ibindi bice mu burasirazuba bw’iki gihugu.

 

Byamaze kwemezwa kandi ko Tshisekedi atazitabira inama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iteganyijwe tariki 15 na 16 Gashyantare 2025.

 

Tshisekedi ari i Munich mu Budage, mu “nama ikomeye ya politiki n’umutekano yahuje ibihugu hafi 70” yatumiwemo nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi we, Tina Salama.

 

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyasobanuye ko indege ya Tshisekedi iramuvana mu Budage Saa Mbiri z’ijoro, imugeze i Kinshasa mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 rishyira uwa 15 Gashyantare 2025.

 

Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, ni we uhagararira Tshisekedi mu nama ya AU, ndetse yamaze kugera i Addis Abeba muri Ethiopia, ahari icyicaro cya AU.

 

Tshisekedi agiye kuva mu Budage nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bambuye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ibice byinshi birimo santere ya Kalehe, Kavumu n’ikibuga cy’indege cyayo.

 

Mu butumwa Minisitiri w’Intebe Suminwa yahawe, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri RDC, harimo gusaba ibihugu bya AU kwamagana u Rwanda, igihugu bashinja gufasha M23, gusa u Rwanda rwagaragaje kenshi ko ibi birego nta shingiro bifite.

 

Mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya AU hateganyijwe ibikorwa by’ingenzi birimo kwemeza Perezida João Lourenço wa Angola nk’Umuyobozi Mukuru mushya w’uyu muryango. Haranatorwa Perezida mushya wa Komisiyo yawo.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.