Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, akomeje kunengwa bikomeye n’abaturage batandukanye nyuma yo gutangaza ko ubwo yafataga ubutegetsi yasanze igihugu cye gifite igisirikare kidafite ubushobozi n’imibereho myiza ihagije.
Aya magambo yayavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari mu kiganiro n’urubyiruko rurenga 3,000, rwari rwahuriye muri Gymnase ya Stade Tata Raphaël i Kinshasa.
Perezida Tshisekedi, agaruka ku mpamvu zituma RDC idatera imbere, yavuze ko abanye-Congo ubwabo ari bo ba mbere bagira uruhare mu gusenya igihugu, atanga urugero rw’umwanda ukabije ugaragara mu Mujyi wa Kinshasa.
Yanashinje abaturage kudakunda igihugu cyabo, by’umwihariko kubera ruswa ikomeje kwibasira inzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Ati“Abanye-Congo ubwabo ni bo bangiza imbaraga zikoreshwa mu gushaka amahoro no kubaka igihugu. Ruswa iri hose. Iyo unyereje amafaranga yagenewe uburezi, uba wishe ahazaza h’igihugu. Iyo unyereje ayo ubuvuzi, uba ushyize abaturage mu kaga.”
“Nasanze FARDC ari igisirikare cya ntaho nikora”
Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse ku ngabo za RDC (FARDC), avuga ko igihe yageraga ku butegetsi yasanze igisirikare kibayeho mu buzima bubi cyane.
Ati“Nasanze igisirikare kigizwe n’abantu batagira kivurira. Mbivuga nta buryarya. Nasanganye abasirikare boherezwaga ku rugamba badafite amafunguro, badafite umushahara, badafite amasasu, badafite ubuyobozi nyamara bagasabwa gukora ibitangaza.”
Yongeyeho ko nubwo bari mu buzima bugoye, hari igihe abasirikare bagaragazaga ubwitange n’ubutwari budasanzwe.
Tshisekedi yavuze ko iki ari cyo cyatumye, akigera ku butegetsi, ashyira imbere kunoza imibereho y’abasirikare, nubwo yemera ko hakiri byinshi byo gukora.
Ati”Nakoze uko nshoboye kose ngo imibereho yabo ibe myiza. Hakiri byinshi byo kunoza, cyane cyane ku bijyanye no kwita ku miryango yabo. Intego yari imwe: kubafasha kwitangira inshingano zo kurinda igihugu.”
Aya magambo ya Tshisekedi yakomeje guteza impaka, cyane cyane ko mu myaka yashize yari yarigeze gutangaza ko yasanze igisirikare gifite inzego zubatse neza , bikaba bitandukanye n’aya aherutse gutangaza.
Abasesenguzi bavuga ko iri vuguruzanya ry’amagambo rikomeje gutuma abaturage bashidikanya ku miyoborere n’imvugo y’Umukuru w’Igihugu.