Umuryango w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana na Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, baba barimo gutegura “ihuriro rikomeye rya gisirikare” rigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amakuru agera ku kinyamakuru The Great Lakes Eye avuga ko ubwo bufatanye bugamije guha ingufu umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Kinshasa, FDLR, washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Uyu mutwe ngo ugomba guhabwa intwaro zihagije, kubona ibikoresho bihagije, gushaka abarwanyi bashya, no kugira ubuyobozi bushya, ndetse Jean Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari perezida, akaba umuyobozi mukuru muri rusange.
Iki cyemezo kivuguruza ibiganiro by’amahoro bikomeje muri Qatar na Amerika, bitegeka gusenya FDLR, n’amagambo Tshisekedi yavuze ku ya 9 Ukwakira i Buruseli, aho yerekanaga ko ari umuntu uharanira amahoro mu gihe yerekanaga u Rwanda nk’umushotoranyi.
Amakuru aturuka mu begereye Perezidansi ya Congo batangaje ko Kinshasa irimo gukorana na Jean Luc Habyarimana, hamwe n’abagize ishyaka RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa ndetse n’abiyise “guverinoma y’u Rwanda yo mu buhungiro” iyobowe na Thomas Nahimana.
Biravugwa ko Tshisekedi ateganya kwakira inama yo mu rwego rwo hejuru i Kinshasa mu ntangiriro za 2026, izahuza abanyamuryango benshi b’imitwe ivuga ko ari “abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda” kugira ngo bashyireho ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rifite ishami rikomeye rya gisirikare rishobora guhungabanya bikomeye Leta y’u Rwanda ndetse byashoboka bagahirika ubutegetsi.
Kinshasa izorohereza iki gikorwa itanga inyandiko z’ingendo zigenewe abadipolomate binyuze muri Ambasade yayo muri Afurika y’Epfo.
Kuba yarigeze kuba mu muryango wa perezida, Tshisekedi ngo abona Jean-Luc nk’umuntu mwiza wo gutegura no kuyobora iri huriro. Amakuru agera ku kinyamakuru dukesha iyi nkuru akomeza yemeza ko Perezida wa Congo abona Jean-Luc yahuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bacitsemo ibice, yifashishije umurage w’umuryango we kandi akabasha guhuza Abanyarwanda bahunze na FDLR.
Mu ntangiriro z’Ukwakira, abagize imitwe itandukanye ivuga ko itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bateraniye i Cape Town, muri Afurika y’Epfo. Ku bufatanye na Jean Luc, witabiriye iyi nama mu buryo bw’iyakure kubera impungenge z’umutekano, iyi nama yaganiriye ku gushaka abanyamuryango bashya no gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu mu “ihuriro rikomeye rya gisirikare” ryo gushyigikira FDLR.
Ntabwo aribwo bwa mbere Tshisekedi agerageza guhuza imitwe igamije “guhindura ubutegetsi mu Rwanda.” Muri Kamena 2024, Jean-Luc yagiye rwihishwa i Kinshasa guhura n’abantu begereye Tshisekedi n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri DRC, bagamije gutera inkunga FDLR.
Ukwezi kumwe nyuma yaho, ibiro bya Tshisekedi byatangaje gahunda yo kwakira Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside boherejwe muri Niger, barimo na Capt. Innocent Sagahutu, bivugwa ko mu mwaka wa 2017 yagerageje kwinjira muri FDLR ntibyamukundira. Kinshasa yasubitse gahunda nyuma y’uko inyandiko yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru muri perezidansi, Antony Nkinzo Kamole, yemezaga iyi gahunda, ishyizwe ahagaragara mu bitangazamakuru.
Muri Werurwe 2025, Thomas Nahimana, uri mu “bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi” biteganijwe ko azitabira inama yo mu 2026 na Tshisekedi, yagiye i Kinshasa na Bujumbura. Amakuru avuga ko muri uru ruzinduko, Nahimana yahuye n’abantu begereye Tshisekedi, icyarimwe, agirana ibiganiro n’abayobozi ba FDLR. Abegereye Tshisekedi ngo bahaye Nahimana amafaranga arenga 10,000 € yo gushyigikira ibikorwa byabo bya gisirikare.
N’ubwo yigaragaza nk’umuntu ushaka amahoro, ibikorwa bya Tshisekedi bigaragaza ko agifite gahunda yo guhungabanya u Rwanda n’akarere muri rusange. Nkuko yabitangaje mu Kuboza 2023, avuga ko nihagira ikibazo gito gusa kiba azasaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.
Mu gukoresha imitwe y’iterabwoba, gukangurira diaspora y’u Rwanda, no guhuza FDLR n’abandi barwanya u Rwanda, Tshisekedi ntabwo agaragara nk’umuntu uharanira amahoro ahubwo ni umuntu utegura guteza amakimbirane mu karere abeshya amahanga.