Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we watumye igihugu cye n’u Rwanda bidasinyana amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF).

 

 

Muri iki cyumweru ni bwo ariya masezerano yagombaga gusinywa, gusa birangira Kinshasa yanze kuyasinya ku munota wa nyuma.

 

 

Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yasobanuye ko intumwa zari mu biganiro zari zamaze kumvikana ku ngingo zose zikubiye mu masezerano ndetse ziteguye no gusinya, gusa ku munota wa nyuma Tshisekedi aha amabwiriza intumwa za RDC y’uko zitagomba gusinya.

 

 

Yagize ati: “Ukuri kuriho ni uko intumwa z’u Rwanda na RDC muri iki cyumweru zakoze akazi gakomeye ndetse ku buhuza bwa Amerika zigera ku bwumvikane kuri gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF). Zari ziteguye gusinya amasezerano mu gitondo cyagombaga gukurikiraho, ariko Tshisekedi ku munota wa nyuma ategeka intumwa ze kudasinya kubera gutinya ko abaturage be bari bubyakire nabi.”

 

 

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byari byatangaje ko RDC yari yanze gusinya ngo “keretse u Rwanda rubanje gucyura 90% by’ingabo zarwo ziri ku butaka bwa RDC”, gusa umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko ibyo ari “urwitwazo rusebetse rwahawe itangazamakuru rutigeze rugaragazwa n’intumwa za RDC mu gihe cy’ibiganiro.”

 

 

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko ibiganiro byerekeye gahunda ya REIF birebana n’ubukungu gusa, bityo bikaba bidafite aho bihuriye n’ibibazo by’umutekano, kuko ibyo byaganiriweho n’urwego rwa JCSM ruzakurikirana ibikorwa byo gutahura no gusenya FDLR, mu nama yahuje abarugize hagati y’itariki ya 17 n’iya 18 Nzeri i Washington DC.

 

 

Yunzemo ko kuva mu myaka itatu ishize atari ubwa mbere Tshisekedi adobya ibyabaga byumvikanweho hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, atanga urugero rw’uko muri Nzeri 2024 intumwa za Angola na RDC zumvikanye kuri gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku Rwanda, ariko nyuma Tshisekedi aza guhamagara Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we rwagati amusaba kudasinya.