Tshisekedi wari wagiye mu Bubiligi gusabira u Rwanda ibihano yatashye amaramasa

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari wagiye mu gihugu cy’u Bubiligi gusabira u Rwanda ibihano  nyuma yo kurushinja guhungabanya umutekano w’igihugu cye, yimywe amatwi na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Alexander De Croo.

Ku wa 28 Gashyantare 2024, ni bwo Tshisekedi yageze i Brussel mu Bubiligi ndetse yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Alexander De Croo. Ni nyuma y’uko avuye i Luanda muri Angola, aho yaganiriye na mugenzi we uyobora Angola, Joăo Lourenço ku ntambara ikomeje mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko mu bimuzanye harimo kuba aje gusabira ibihano bikomeye u Rwanda ashinja ko rufasha umutwe w’inyeshyamba za M23, rugahungabanga umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Minisitiri De Croo yagaragaje ko gufatira u Rwanda ibihano nk’uko Tshisekedi yabyifuje bidashoboka, asobanura ko hari ibiganiro biri kuba muri uyu muryango kugira ngo uhane abantu ku giti cyabo bafite aho bahurira na M23.

Yagaragaje ko kandi nubwo Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha M23, Leta ya RDC iha imitwe yitwaje intwaro ubufasha kandi ko ikiruta ibindi ari uko intambara ihagarara. Ati “RDC igomba guhagarika ubufasha iha indi mitwe yitwaje intwaro. Icy’ingenzi ubu ni uko imirwano ihagarara. Intambara imaze igihe kirekire cyane kandi yagize ingaruka kuri benshi.”

Ni kenshi abayobozi bo muri Congo bayobowe na Tshisekedi bakunze gushyira igitutu kuri EU kugira ngo ibyo bashaka bishyirwe mu bikorwa, gusa abenshi mu bayobozi babisabwa bakomeza guhakana bagakomeza gushimangira ko uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane ari uko ibi bibazo byakemukira mu nzira y’ibiganiro.

Inkuru Wasoma:  Umugore wa pasiteri yahisemo koherereza ahantu hose amafoto ye yambaye ubusa kubera impamvu yatewe n’umugabo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved