Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yavuze ko adashidikanya ko igisirikare cya Congo gifite imbaraga zidasanzwe zo kurasa i Kigali kiri i Goma, ngo ku buryo ni biba umunsi nk’uwo Perezida Kagame azarara mu ishyamba yahunze urugo rwe.
Mu minsi yashije Tshisekedi aherutse kugereranya Perezida Kagame n’umunyagitugu Adolphe Hitler wategetse Ubudage, ndetse akunda kumvikana kenshi ashinja u Rwanda na Paul Kagame guhungabanya ubutegetsi bwe. Ku mugoroba wo ku wa mbere ubwo yari i Kinshasa ku kibuga cya Ndjili Sainte Therese yongeye kwibasira u Rwanda.
Tshisekedi yabwiye abo baba mu shyaka rimwe ko badakwiye kugira ubwoba kuko igisirikare cya Congo gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma ku butyo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame umunsi ibyo byabaye atazarara mu nzu ye. Yagize ati “Perezida Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, azakinishe abandi bantu ariko ntakine na Felix Tshisekedi.”
Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku magambo yavuzwe na Perezida wa Congo Tshisekedi kuri uyu wa mbere.