Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muandiamvita yatangaje ko Perezida w’iki gihugu, Felix Antoine Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwambura M23 uduce twose yigaruriye no gutera u Rwanda bakarwomeka kuri Congo.
Ibi byanyujijwe mu mashusho yatambutse ku rubuga rwa X rwa Minisitiri Muandiamvita, mu mashusho yerekana Perezida Tshisekedi yerekwa ikarita y’igihugu cye, aho Tshisekedi yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Jenerali Christian Tshiwewe n’abandi basirikare bakuru.
Minisitiri Muandiamvita yavuze ko Perezida yabasabye kwigarurira uduce twose ingabo ze zambuwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko bakanatera u Rwanda. Yagize ati “Félix Antoine Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije kurwanya iterabwoba ry’ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga kugeza igihe u Rwanda rwigaruriwe.”
Kuva mu gihe Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga kuyobora manda ya kabiri mu mpera za 2023, yagiye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23. Ku wa 18 Ukuboza 2023, uyu mukuru wa kiriya gihugu yatangarije abaturage ayoboye ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.
Perezida Tshisekedi kandi yasobanuye ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma. Icyakora, ubwo Tshisekedi yari amaze gutsindira kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri hari abavuze ko icyo yashakaga yakigezeho, kuko imvugo zo gutera u Rwanda zabaye nk’izihagaze.
Ku rundi ruhand kandu, ku wa 30 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane. Ati “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”
Minisitiri w’Ingabo wa RD Congo avuga ko Guverinoma iteganya miliyari 18,6 z’amadorali yo kubaka igisirikare cya FARDC kugira ngo baze ku isonga mu ngabo zikomeye muri Afurika no ku Isi. Ni mu gihe kugeza ubu umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo, SADC n’Ingabo z’Abarundi.
Ivomo: UMUSEKE