Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yemereye Perezida Joao Lourenco wa Angola ko yiteguye kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, nibwo habaye ibiganiro byabereye mu muhezo byahuje Perezida wa Congo, Tshisekedi na Lourenco wa Angola, usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Ibi biganiro nta ruhande na rumwe rwatangaje ibyanzuriwemo, icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yabwiye itangazamakuru ko kera kabaye Perezida Tshisekedi yaba yaremeye guhura imbonankubone na Perezida Kagame bakaganira.
Tshisekedi kandi umwaka ushize yigeze avuga ko ntaho azongera guhurira na mugenzi we uyobora u Rwanda usibye mu ijuru. Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana igihe aba bakuru b’ibihugu byombi bashobora kuzahurira ndetse n’aho bazahurira.
Hari amakuru avuga ko nubwo aba bayobozi bombi bahuriye mu nama yabaye ku wa 18 Gashyantare, i Addis-Abeba muri Ethiopia yari igamije kwiga ku bibazo byo mu Burasirazubwa bwa RD Congo, nta n’umwe wigeze avugana n’undi cyangwa ngo basuhuzanye.
Icyakora bukeye Perezida wa Angola, Lourenco yongeye guhura n’abakuru b’ibihugu byombi, gusa biba ngombwa ko buri umwe ahura na we ku giti cye. Gusa mu kiganiro Tshisekedi aheruka kugirana n’itangazamakuru yabishimangiye avuga ko atazigera aganira na M23 ahubwo ashaka kuganira n’u Rwanda kuko ahamya ko ari rwo rwamuteye.