Perezida wa RD Congo, Felix Antoine Tshisekedi yatangaje ko yifuza kuganira n’u Rwanda ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kwiyongera mu gihugu cye, aho kuganira n’umutwe wa M23 urwanira muri ako gace.
Yatangaje ibi nyuma y’uko Ingabo z’igihugu ayoboye (FARDC) zimaze igihe zirwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’inyeshyamba za M23, Leta ya Kinshasa ikavuga ko zishyigikiwe na Leta Rwanda.
Ni mu gihe ibihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bubiligi, Umuryango w’Abibumbye, uw’Ubumwe bwa Afurika n’indi myinshi imaze igihe isaba impande zihanganye gukemura amakimbirane zifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro, nyamara RDC ntihwema kuvuga ko nta biganiro iteze kuzagirana n’uriya mutwe wa M23.
Perezida w’iki gihugu, Tshisekedi agirana ikiganiro n’itangazamakuru yongeye kubishimangira avuga ko mu nama aheruka guhuriramo na Perezida Paul Kagame i Addis Abeba muri Ethiopia yabwiye Perezida w’u Rwanda ko ari we wenyine yifuza ko baganira ku bibazo biri mu Burengerazuba bw’igihugu ayoboye.
Yongeraho ko iyi nama yari yateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola nta cyo yagezeho, kuko buri ruhande rwatsimbaraye aho ruhagaze. Ni yo mpamvu kandi nta gihindutse biteganyijwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazahurira mu biganiro i Luanda muri Angola muri Werurwe.
Ubwo yari abajijwe impamvu adashobora kugirana ibiganiro na M23 yasubije avuga ko yahereye mu myaka ya 2019 avuga uburyo uyu mutwe wari waraneshejwe mu 2012 wongeye ukisuganya ugaruwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe ngo leta ya Kinshasa yo yari imaze igihe ikora ibikorwa byo gucyura mu Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Yagize ati “Ni yo mpamvu ntashobora kuganira na M23. Kumvikana cyangwa ibiganiro ndabishaka, ariko ndabishaka gusa n’u Rwanda kuko ni rwo runshotora, naranabivuze mu nama i Addis Abeba mbwira Kagame ubwe nti ‘ni wowe nshaka kubona imbere yanjye mu biganiro’ kugira ngo mubaze ngo ‘ni iki mushaka ku gihugu cyanjye n’abantu banjye? Kuki mukomeza kwica abo dusangiye igihugu no gusahura imitungo y’igihugu cyanjye?”
Uyu muyobozi kandi yahakanye amakuru avuga ko mu 2019 yaba yarahuye n’abayobozi ba M23 bakagirana amasezerano ahubwo avuga ko batumijwe n’uwari Minisitiri w’Ingabo za RDC, Gilbert Kankonde, gusa asabwe guhura na bo arabyanga.