Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Perezida Paul Kagame “gutegeka ingabo z’umutwe wa M23 kureka gukomeza intambara” uhanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Tshisekedi yabisabiye i Bruxelles mu Bubiligi, aho we na Perezida Paul Kagame bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yiga uko Isi yarushaho kwegerana, no gukemura ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukungu.
Iyi nama yabaye mu gihe hashize imyaka hafi ine Ingabo za Leta ya RDC zihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu.
Kinshasa ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha uriya mutwe kuri ubu ugenzura ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko imijyi ya Goma na Bukavu, gusa rwo inshuro nyinshi rwakunze guhakana gufasha uriya mutwe.
Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iriya nama izwi nka Global Gateway Forum 2025, yavuze ko kuva yaza ku butegetsi atigeze na rimwe agaragaza imyitwarire yo kuba yajya mu ntambara n’u Rwanda, Uganda cyangwa undi muturanyi uwo ari we wese mu icyenda igihugu cye gifite; n’ubwo inshuro zirenze imwe yumvikanye avuga ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bwarwo.
Yabwiye Perezida Paul Kagame ko “uyu munsi turi muri ibi bibazo, ariko ni twe babiri twenyine dushobora guhagarika iri tutumba [ry’umwuka mubi].”
Tshisekedi yavuze ko mu mwaka ushize u Rwanda na RDC bibifashijwemo na Perezida João Lourenço wa Angola muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byari bigeze ku kigero cya 85% cyo kugera ku mahoro arambye, gusa birangira Perezida Kagame atitabiriye inama yagombaga gusinyirwamo amasezerano y’amahoro.
Yavuze ko n’ubwo ibyo byabayeho, nta rirarenga ku kuba hari icyakorwa, asaba Umukuru w’Igihugu kumufasha akumvisha M23 ko igomba guhagarika intambara.
Yagize ati: “Nta rirarenga ngo ibintu bibe byakorwa neza. Nifashishije iri huriro nk’umuhamya w’uko mbahaye ikiganza Nyakubahwa Perezida, kugira ngo tugere ku mahoro angana intwari. Ibi birasaba ko mutegeka ingabo za M23 zishyigikiwe n’igihugu cyanyu guhagarika ubu bushyamirane bwamaze gutera impfu zihagije.”
Tshisekedi yavuze ko amakimbirane yo muri RDC amaze imyaka myinshi ahitana ubuzima bw’ababarirwa muri za miliyoni, avuga ko igihe kigeze ngo ahagarare abantu bakerekeza amaso ku mahoro ndetse n’iterambere.
Yunzemo ko gahunda yo gukomeza gusabira u Rwanda ibihano yari afite ayihagaritse, kugeza igihe azabonera igisubizo cya Perezida Paul Kagame.