Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024, Perezida Joao Lourenco wa Angola, yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Repubullika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, wari uzanye ubutumwa bwa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi.
Ikinyamakuru cyo muri Angola, Angop Agency cyatangaje ko nu bwo hatashyizwe hanze ibyavuye mu biganiro byahuje abayobozi b’ibi bihugu, ariko ngo ni urugendo rutegura inama idasanzwe izahuza Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa RD Congo, Felix Tsisekedi mu minsi iri imbere.
Ibi bivuzwe mu gihe mu Cyumweru gishize Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Angola. Muri urwo rugendo, Perezida Kagame na Lourenço bumvikanye ku ngamba zo gukemura impamvu muzi z’intambara iri kubera muri RDC n’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Aba bayobozi bombi bagaragaje ko imyanzuro yafatiwe mu nama zabereye i Luanda na Nairobi ikwiye kubahirizwa mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere binyuze mu biganiro ku mpande zombi.
Urugendo rwa Perezida Kagame muri Angola kandi rwaje rukurikira urwa mugenzi we wa RD Congo, Felix Tshisekedi nawe waherukagaga muri iki gihugu mu byumweru bibiri bishize. Ndetse ubwo yari muri iki gihugu yatangaje ko yifuza kuganira na Perezida Kagame, kugira ngo bombi baganire ku kibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo nuko umubano hagati y’ibihugu byombi wazahuka.
Icyakora icyo gihe ntihatangajwe igihe abakuru b’ibihugu byombi bazicara ku meza y’ibiganiro ngo bacoce umwuka mubi uhari. Ni nyuma y’igihe kinini ibi bihugu bishinjanya, nyamara byombi bigahakana ibyo bishinjwa, kuko u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23, mu gihe Kinshasa ishinjwa gufasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Perezida Joao Lourenco wa Angola, yatowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umuhuza mu gukemura ibibazo by’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibijyanye n’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa RD Congo