Tshisekedi yongeye gukora amateka! Hatangajwe ibyavuye mu matora y’abaturage ba RD Congo batuye hanze y’Igihugu

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, CENI, yasohoye amajwi y’Abaturage ba Congo batoye bari hanze y’iki gihugu. Ibyo bihugu baherereyemo birimo Afurika y’Epfo, u Bubiligi, u Bufaransa, Canada na Amerika, aya majwi yaje agaragaza ko Tshisekedi ari imbere mu batowe na benshi.

Amajwi yabonye muri Diaspora ni aya; Afurika y’Epfo ni 81%, u Bubiligi ni 75%, Amerika ni 78% naho u Bufaransa ni 85. Nyamara muri iki gihugu, kuri uyu wa Gatanu amatora yakomeje mu biro bimwe na bimwe by’itora hirya no hino muri RD Congo cyane cyane mu bice bitabayemo amatora ku munsi wateganyijwe, kubera ibibazo bitandukanye byiganjemo umutekano muke.

CENI yatangaje ko yishimiye uko abaturage bitabiriye amatora, inatangaza ko ku wa Kane hafunguwe nibura ibiro by’itora ku kigero cya 97%. Nubwo bimeze gutya zimwe mu ndorerezi zakurikiranye aya matora zitangaza ko imibare y’abaturage batoye iri hasi cyane kubera ibibazo bitandukanye byagaragaye hirya no hino muri iki gihugu.

Umuyobozi wungirije uwa CENI, Didi Manara, yatangaje ko ibyavuye mu matora byatangiye gukusanywa mu ntara nyinshi, kandi ku wa Gatanu amabahasha arimo ibisubizo azatangira koherezwa i Kinshasa. CENI yizeye ko ibisubizo bizajya bitangazwa buhoro buhoro uhereye kuri uyu wa Gatanu, kugira ngo izina ry’uwatsinze rizamenyekane mbere y’uko umwaka urangira.

Inkuru Wasoma:  Igihugu cya Ukraine cyashyikirijwe imibiri y’abasirikari 563 baguye ku rugamba

Inkuru Wasoma:  Uburusiya buri gukubita butababariye ingabo za Ukraine mugace ka Krusk

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved