banner

Turahirwa Moses (Moshions) akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshions kubera inzu y’imideri yashinze ifite iri zina, yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.  Ni nyuma y’uko Moses aburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, aho urubanza rwabaye kuwa 10 gicurasi 2023 aho ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari hanze.

Mu byaha Moses akurikiranweho harimo gukoresha impapuro mpimbano ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Mu rubanza ubushinjacyaha bwatanze impamvu zishobora gutuma akurikiranwa afunzwe, harimo kuba igihe ari hanze yabangamira iperereza, no kuba igihe umuntu aregwa icyaha kigenewe igifungo kiri hejuru y’amezi atandatu  kugeza ku myaka 5 aburana afunze.

Ni mu gihe ku ruhande rw’abamwunganira mu mategeko, batanze impamvu z’uko yaburana ari hanze, bavuga ko ari umuntu ukurikiranweho ibyaha bwa mbere, ikindi impapuro ze z’inzira zikaba zarafatiriwe kuburyo atatoroka igihugu, yewe n’imitungo ye ya miliyoni 3 igizwe na Moshions bayitangamo ingwate. Banavuze ko Moses akwiye kurekura kugira ngo abashe gukurikirana amasomo ye mu Butariyani kuko afitiye abantu benshi umumaro harimo no guhanga imideri.

Inkuru Wasoma:  Amashusho y’umubyeyi wa The Ben uherutse kwitaba Imana avugana agahinda ibibi umusore we yamukoreye ari kubabaza benshi

Moses yiregura yemeye ko urumogi bamusanzemo yarunywereye mu Butariyani kandi bikaba byari byemewe muri icyo gihugu, naho urumogi basanze mu ishati ye atazi uko rwagezemo kuko Atari yakayambaye na rimwe bityo rushobora kuba rwaravuye mu Butariyani. Ku bijyanye no guhindura inyandiko Moses yavuze ko yahishe ibirango bya kiriya cyangombwa kubera ko acyubaha no kubigaragaza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved