Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2023 nibwo Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshions yitabye urukiko kugira ngo aburane ku bujurire bwe, nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Nyrugenge rwari rwamuhaye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kubura ku byaha akurikiranweho afunzwe.
Ubwo yitabaga urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yarusabye ko rwakuraho icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze kubera impamvu enye, aho impamvu ya mbere yavuze ko urukiko rw’ibanze rumuha gufungwa iminsi 30 rwagendeye ku ingingo zitaregewe ndetse atigeze aburana, ikindi yavuzeho ni uko rwagendeye ku rumogi rwasanzwe mu ishati ye nyamara atazi uko rwagezemo kuko rushobora kuba rwaravuye mu Butaliyani mu mashati yazanwe.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwo bwakomeje gutsimbarara buvuga ko imyanzuro urukiko rw’ibanze rwafashe rwo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo ari iya nyayo, buvuga ko butangazwa cyane n’uburyo Moses n’abamwunganira badaha uburemere bw’icyaha yakoze cyo kunywa urumogi kandi ugihamijwe ahabwa igihano gikomeye.
Ikindi ubushinjacyaha bwavuze ko Moses yazerekana ibimenyetso bigaragaza ko yaba yaranywereye urwo rumogi mu Butaliyani, bityo kuba nta cyemeza ko atarunywereye mu Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha kandi agaragaza ibipimo biri hejuru. Ikindi kandi bwavuze ko Moses yakunze kugaragara mu mbugankoranyambaga ari gushishikariza abantu kunywa no gukoresha urumogi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umwanzuro wafashwe n’urukiko rwibanze rwa Nyarugenge wanyuze mu mucyo ahubwo busaba ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa Moses, rukemeza ko rurekeyeho imyanzuro y’urw’Ibanze, agakomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Turahirwa yarize imbere y’urukiko: nyuma yo kumva amagambo y’ubushinjacyaha, kwihangana kuri Moses byamunaniye asuka amarira imbere y’urukiko avuga ko iminsi 45 amaze muri gereza amaze kwiga isomo rikomeye kandi nagaruka hanze ya gereza azra imbuto muri sosiyete. Yanavuze ko gukurikiranwa afunzwe biri kwangiza amasomo ye aho ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani ibijyanye n’imideri.
Yatakambiye urukiko kumurekura akagira ibyo ategekwa ariko agakomeza gukurikirana amasomo ye. Yahakanye mu kiniga cyinshi ko nta bushake yigeze agira mu gukangurira abantu gukoresha urumogi, ahubwo agaragaza ko ari ubushakashatsi yabaga akora. Yavuze ko ibyo ashinjwa byo kuvuga ko yahinze urumogi muri Nyungwe Atari byo, kuko nta muntu wemerewe kuhagira umurima. Yatakambye asaba ko yarekurwa akaburana adafunzwe, asaba imbabazi buri wese waba waragizweho ingaruka n’ibyo yavuze, ahamya ko nta wundi mugambi yabaga afite.