Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshions kubera inzu y’imideri ye afite iri muri aya mazina, yandikiye urukiko arusaba ko rwamuha itariki ya vuba yo kuburana ubujurire bwe. Byatangajwe n’umwunganira mu mategeko Me Bayisabe Irene yabwiye Igihe avuga ko bakimara kujurira basabye urukiko itariki ya vuba, urukiko rubaha kuwa 12 kamena 2023 kubera ko bagenderaga ku kuntu imanza ziba zinjiye.
Yakomeje avuga ko nubwo bari bahawe iyo tariki, kuwa 26 gicurasi Moses yandikiye urukiko arutakambira ko rwakwigiza imbere hashoboka urubanza rwe. Yavuze ko ibi Moses yabikoze kugira ngo nafungurwa abashe gukomeza amasomo ye, ndetse ko igihe urukiko rwabyemera bazamenyesha abantu itariki yindi ariko mu gihe bidakunze urubanza ruzakomeza kuwa 12 kamena 2023.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Turahirwa Moses afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuwa 15 gicurasi 2023, kugira ngo akomeze gukorwaho iperereza ku byaha akurikiranweho birimo no gukoresha ibiyobyabwenge by’urumogi.