Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yabwiye urukiko ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, asaba kurekurwa akitabwaho n’abaganga, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ibi byagarutsweho mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Turahirwa yashinjwe n’Ubushinjacyaha gukoresha, gutunda no kubika ibiyobyabwenge. Bwasabye Urukiko ko yafungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikomeje.
Bwagaragaje ko Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho icyo cyaha, bityo ko akwiye gufungwa by’agateganyo mu rwego rwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kubikwirakwiza mu bandi.
Ubwo yireguraga ku byo akurikiranyweho, Turahirwa wabanje gusuka amarira mu rukiko, yagaragaje ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko yatangiye urugendo rwo kwivuza.
Yasabye imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko yafashe ingamba zigamije kumurinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo no kwitabwaho n’abaganga guhera muri Gashyantare 2025, kuko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri kumufasha mu bujyanama.
Umunyamategeko we wakoreshaga Icyongereza yashimangiye ko uwo yunganira afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe (insanity) gituma akora ibyo atatekerejeho, bityo ko akeneye kwitabwaho n’abaganga aho gufungwa by’agateganyo.
Yabwiye Urukiko ko kumufunga bishobora kumwongerera ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, asaba ko yafungurwa agakomeza kwitabwaho n’abaganga.
Yemeje ko hari gukorwa raporo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igamije gusuzuma uko ubuzima bwa Turahirwa buhagaze no kugaragaza nyirizina ikibazo yaba afite.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuvuga ko Turahirwa afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byari bikwiye kwemezwa na raporo y’abaganga bityo ko ibiri kuvugwa bidakwiye guhabwa agaciro.
Ku bijyanye no kwivuza, ubuhagarariye yerekanye ko no mu magororero harimo abaganga b’abahanga bita ku bantu bafunzwe.
Yabwiye Urukiko ko kumufunga by’agateganyo byaba ari uburyo bwiza bwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge.
Ku birebana no kuba Turahirwa yaratanze umusanzu mu kubaka igihugu, Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba umuntu yarakoze ibyiza atabyuririraho akora ibyaha kandi bitamubuza gukurikiranwa.
Nyuma y’impaka z’impande zombi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, icyemezo kikazatangazwa ku wa 9 Gicurasi 2025 saa Munani.
Turahirwa yaherukaga guhamywa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi), rumukatira igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru.
Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.