Umutwe wa M23 uherutse gutsinsura ingabo za Kongo n’abo bafatanyije mu mujyi wa Goma muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, wavuze ko wafashe Goma, kandi uzayigumamo ahubwo ugakomeza ugana Kinshasa kugeza igihe Kongo izabumva igakemura ibibazo byabo.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nanga, yatangaje ko umutwe wabo utazava i Goma, kuko ari iwabo, ndetse bazakomeza urugendo berekeza i Kinshasa kugeza ubwo ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi buzafata ingamba zo gukemura ibibazo byabo. Ibi yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyabereye i Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Col. Nanga yanenze igitutu cy’amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zisaba M23 kuva i Goma. Yagize ati: “New York ni New York, Goma na yo ni Goma. Twebwe turi guhangana n’ibibazo by’abaturage badafite amazi, badafite umuriro, ndetse n’ubwicanyi bwabereye aha.”
Yakomeje avuga ko mu masaha 48 ari imbere, M23 izatangiza gahunda yo gusukura umujyi wa Goma no gusana ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi, byari byangijwe na Leta. Yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira uruhare mu iyicwa rya Gen. Peter Cirimwami.
Col. Nanga yemeje ko umutekano w’abaturanyi, barimo u Rwanda, urinzwe neza, avuga ko abagizi ba nabi birukanywe. Yijeje umutekano ku Bakongomani bavuga Ikinyarwanda, avuga ko nabo ari Abanyekongo nk’abandi bose.
Yasoje asaba impunzi z’Abanyekongo ziri mu mahanga gutangira gutahuka, kuko amahoro yabonetse.