‘Turi ibyuki bya Rayon sports’ ba bagore ba Kigali Boss Babes bavuze n’ibyo bagenderaho binjiza abandi muri bo

Itsinda ry’abagore b’ikimero biyise ‘Kigali Boss Babes’ ryakiriwe nk’abakunzi ba Rayon Sports ku munsi wa Rayon day. Iri tsinda ry’aba bagore b’abajejetafaranga bakiriye n’umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, aho ryaserukiwe na Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, Bigirimfura Ladouce (Queen Douce), Danis Christella Igeno Uwase na Ishimwe Alice uzwi nka Alice La Boss mushya muri bo.

Mu kubakira, aba bakobwa babajijwe niba bari basanzwe bakunda ikipe ya Rayon Sports, basubiza ko ari ikipe ibahora ku mutima. Alliah cool ari nawe washinze iri tsinda yagize ati “Turi ibyuki bya Rayon, twinjiye mu muryango w’iyi kipe iduhora ku mutima.”

Uwitwa Christella na we yahise yunga mu rye, avuga ko basanzwe bakunda iyi kipe bamwe bakunze kwita iy’Imana. Aba bagore bahise batumirwa mu mukino uzahuza rayon Sports na APR FC kuwa 12 Kanama, bavuga ko nta kabuza bazaba bahateye amatako.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 5 Kanama 2023, ubwo  Alliah cool yari mu gitaramo cya Ally Soudy&Friends show cyabereye ahazwi nka Camp Kigali, yagarutse kubyo iri tsinda rigenderaho rigiye kwinjiza abandi bagore mu bo ‘Kigali Boss Babes’. Alliah cool, yavuze ko kugira ngo winjire mu itsinda ryabo, ugomba kuba uri inshuti yabo.

Ati “Ugomba kuba uri inshuti yacu wumva neza ibyo dukora cyangwa ibyo tubamo kuko ushobora kuza ntujyane na twe ukabihirwa cyangwa se ukatubihiriza. Ikindi ugomba kuba wemera ko bimwe mu bibera mu buzima bwawe bijya hanze kuko hari ikiganiro cy’amashusho turi gutegura kizaba kirimo icyo gice, icya nyuma bisaba kuba uhagaze neza ku mufuka (ujejeta ifaranga).”

Inkuru Wasoma:  Ngaba abahanzi nyarwanda baririmbye indirimbo z’urukundo ziteye agahinda ariko bitewe n’ibyababayeho mu rukundo rwabo.

Iri tsinda riherutse kwakira umugore witwa Alice La Boss unagaragara muri filime nshya ya Alliah cool. Iri tsinda ryashinzwe muri Mata 2023, aho bateganya gutangiza ibiganiro bica kuri Tereviziyo bivuga ku buzima bwabo bwite.

Inkuru Wasoma:  Abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane HipHop mu byishimo nyuma yo kumenya ko Tuff Gangz igarutse bushyashya

Iri tsinda riherutse kwakira umugore witwa Alice La Boss unagaragara muri filime nshya ya Alliah cool. Iri tsinda ryashinzwe muri Mata 2023, aho bateganya gutangiza ibiganiro bica kuri Tereviziyo bivuga ku buzima bwabo bwite.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved