banner

Turifuza kubona perezida avuyeho ntawe umwishe cyangwa umufunze| na njye ndacyashaka kuba Perezida| Frank Habineza.

Hashize iminsi mike cyane nyuma y’uko Perezida Paul Kagame akoze ikiganiro n’ikinyamakuru France24, ubwo yabazwaga ku kongera kwiyamamaza izindi manda ziri imbere, agasubiza ko ashobora kongera kwiyamamaza indi myaka 20 iri imbere, ndetse ko ubushake buri mu baturage, akaba aribwo Frank Habineza umudepite mu nteko nshinga mategeko akaba n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta Green party yamaganiye kure igisubizo cya perezida.

Mu magambo ye, Frank Habineza yavuze ko we n’ishyaka ayoboye batishimiye uwo mwanzuro na gato igihe perezida azaba awufashe, kubera ko nk’uko amategeko abiteganya bizasaba ko hongera guhindurwa itegeko nshinga muri kamarampaka kandi ibyo nibiba bizateza imvururu. Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi tv, Dr Frank ubwo yavugaga kuri iyi ngingo, yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi kuva kera cyane, ariko mu mateka make rufite, abanyarwanda basonzeye kubona umuyobozi ava ku buyobozi mu buryo bwiza.

Yagize ati” abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange turifuza kubona perezida avuyeho ntawe umwishe cyangwa umufunze, akaba umujyanama mukuru w’igihugu akaba ari hariya ushaka amusura, bitandukanye n’uko abandi bayobozi bagiye bava ku buyobozi”. Ibi yabivuze agereranya abandi bayobozi b’u Rwanda kuva mu bwami uko bagiye bavaho, uhereye k’umwami Musinga waguye muri Congo, uwamusimbuye umuhungu we Rudahigwa yaguye I Burundi, umwami Kigeli wamusimbuye agwa muri America, Kayibanda wagiye muri gereza akuweho na coup d’etat, Habyarimana waguye mu ndege, Bizimungu nawe yarafunzwe.

Inkuru Wasoma:  KNC wa TV1 na radio1 mu mujinya mwinshi yihanangirije bank ya Equity ashinja ubujura| dore ibyo ayishinja, abaturage babisamiye hejuru.

Yakomeje avuga ko ibi byo guhindura itegeko nshinga nibiramuka bibaye, abantu batabyishimiye bashaka kuzajya nabo ku buyobozi bifuza ko byagakwiye guca mu nzira nzima, bazakoresha ubundi buryo bwose bushoboka kugira ngo nabo bayobore bakamukuraho mu nzira mbi. Bamubajije niba uko ishyaka rye rivugwa nk’iritavuga rumwe na leta koko niba bisobanura ko ibyo leta ikora baba batabishyigikiye, Frank yasubijeko atariko bimeze, kubera ko umusingi u Rwanda rwubakiyeho nabo baba bawushyigikiye, ariko nanone bitavuze ko hari ibyo batemeranyaho 100 kurindi bityo ari nayo mpamvu ibyo barwanira nk’ishyaka ryabo bigomba kubaho, kandi ko we n’ishyaka rye bazakomeza kubiharanira, ati” nanjye ndacyashaka kuba perezida”.

Frank Habineza akaba n’umuyobozi w’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya green party akaba nawe ayariyamamarije kuba perezida wa repubulika y’u Rwanda inshuro zirenze imwe aho yabaga ahanganye na Paul Kagame, gusa abanyarwanda ntibamutore ku rwego rwa Paul Kagame, ubu akaba ari umudepite mu nteko ishinga amategeko.

Dore uko byari bimeze ubwo umunyamakuru Papy yafatwaga n’abashinzwe umutekano bakamwuriza pandagare arimo kuvugira abazunguzayi. Video.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved