Senateri Lindsey Graham wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ashobora gusaba ishyirwaho ry’ibihano bikarishye kuri Turikiya, igihugu babana muri NATO, mu gihe cyose cyatangiza ibikorwa bya gisirikare bigamije kugaba ibitero ku ngabo za Syrian Democratic Forces (SDF), zishyigikiwe na Amerika.

 

Graham, uzwiho gushyigikira Perezida Donald Trump , yavuze ko ibikorwa byo kurwanya SDF muri Siriya bishobora gufasha umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu (IS cyangwa ISIS) kwisuganya, kandi bikabangamira cyane inyungu za Amerika mu karere.

 

Umutwe  wa SDF, ugizwe ahanini n’Abakurdi, wari wamaze gutangaza ko mu mpera z’icyumweru wari wibasiwe n’ibitero bya drone n’amasasu ava ku ngabo za Turikiya. Amakuru aturuka kuri Al Mayadeen, Televiziyo mpuzamahanga y’Abarabu, yemeje ko habaye imirwano ikaze hagati y’ingabo zishyigikiwe na Turikiya n’ingabo za SDF hafi y’umujyi wa Manbij mu burasirazuba bwa Aleppo.

 

 

Ibinyamakuru byo muri Turikiya n’ibyemezo bya Syrian National Army (SNA), umuryango wunganirwa na Turikiya, byagaragaje ko ingabo za SDF zatakaje ububasha mu mujyi wa Manbij. Turikiya yakomeje gufata SDF nk’imitwe y’iterabwoba, mu gihe Amerika yagiye iyifata nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu rugamba rwo gutsinda ISIS.

 

Mu butumwa yanyujije kuri X (Twitter) ku cyumweru, Graham yagaragaje impungenge ze, avuga ko “Turikiya ikwiye kugira agace katagira intwaro hagati yayo na Siriya mu nyungu zayo bwite, ariko ntibikwiye gukorwa ku buryo byafasha iterabwoba cyangwa bikangiza umutekano wa Amerika.”

 

Yongeyeho ati: “Mu bihe byashize, nakoze umushinga w’ibihano bigenewe Turikiya mu gihe bagaba ibitero ku ngabo z’Abakurudi. Nditeguye kongera kubikora mu bufatanye bwa politiki, mu gihe bibaye ngombwa.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.