Kuri uyu wa 01 kanama 2022 nibwo ministeri y’uburezi yasohoye itangazo rivuga ko inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 29 nyakanga 2022 yaganiriye ku iterambere ry’imibereho y’umwarimu, uburyo bwo gukomeza gushyigikira ikigega cya koperative MWARIMU SACCO, no guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, mu bigo by’amashuri ya leta n’afatanije na leta ku bw’amasezerano.
Bimwe mu byemezo byafashwe ku mishahara y’abarimu, abarimu bahemberwa kuri nivo ya A2 bongereweho 88% by’umushahara bihwanye n’ibihumbi 50,849, abarimu bahemberwa kuri nivo ya A1 bongereweho 40% by’umushahara bihwanye n’ibihumbi 54,916 frw, naho abarimu bahemberwa kuri nivo ya A0 bongereweho 40% by’umushahara bihwanye na 70,195 frw, ndetse hongerewe umushahara ku bayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya leta n’afatanya na leta ku bw’amasezerano.
Aya makuru akimara kumenyekana IMIRASIRE TV yahisemo kuganira na bamwe mu barimu bigisha mu bigo bitandukanye ndetse n’abanyeshuri kugira ngo twumve uko bakiriye aya makuru, uutashatse gutangaza amazina ye yatubwiye ko ari umwarimu umaze imyaka irenga 13 mu bwarimu, aho ubu yigisha muri Groupe scholaire notre damme de Nyundo (GSNDA) yagize ati” njye ibi bintu biranshimishije cyane. Mu byukuri ni intambwe nziza itewe mu burezi kandi ibi birafasha abarimu cyane, cyane cyane abarimu bigisha mu mashuri abanza, buriya nubwo twese twari tubikeneye, ariko abarimu bo mu mashuri abanza kuba bongerewe umushahara nta kintu kinshimishije nkabyo”.
Yakomeje avuga ko ibi bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda ku rwego rurenze cyane urwo ryariho, cyane cyane ko rigirwamo uruhare n’abarimu cyane iyo bishimye. Uwitwa Ntimugura Bernard nawe umaze igihe kinini yigisha aho yigisha kuri G.S Rwinyoni iri mu karere ka Rutsiro yagize ati” nanubu ntago ndabyumva, rwose ubu ndajya gufata agacupa, kuko ubu ni ubuzima bwa mwarimu buhindutse twese tureba, ikindi kandi n’abanyeshuri bazabona ko leta itari yaratwibagiwe bakomerezeho kutwubaha, bizazamura ireme ry’uburezi mu Rwanda”.
Abimana Marie Madeleine wigisha kuri G.S SURE yagize ati” Ibyishimo ni byinshi pe, amafranga ni menshi”. Abarimu benshi twaganiriye nta kindi bahurijeho uretse kuvuga ko ari igikorwa cyiza cyakozwe cyo kubatekerezaho, ndetse bikaba bigiye kubatera undi muhate wiyongera kuri mwinshi bari bafite, dore ko akenshi usanga abantu bajya mu burezi iyo babugezemo batazi aho urukundo rwo kubukunda ruva bikarangira babwiyeguriye.
Twaganiriye kandi n’abanyeshuri batubwira uko bakiriye aya makuru nyuma yo kuyumva, Munezero Philbert wiga kuri G.S Kanama catholic yagize ati” nubwo abenshi bumva ko inyungu ari iz’abarimu, ariko abanyeshuri ni twebwe tugiye kubyungukiramo cyane, kuko urebye abarimu benshi cyane hari n’abakoraga aka kazi kubera ko ari ubuhungiro bwabo, bityo bakaba bagiye kumva ko kuba bagakora ari ibintu bikwiriye cyane, ikindi abanyeshuri bizatuma bafatwa neza kuburyo uburyo abarimu bazaza babitayeho babaha n’agaciro niko amasomo azajya ajyamo neza”. Philbert yakomeje anavuga ko hari abantu bari baranze kujya gukora ubwarimu kandi aribwo bize kubera amafranga make aba arimo, ariko ko ubu bagiye gukunda gukora ibyo bize.
Akimana Gloire yagize ati” hari abarimu bakunda kuza ku ishuri bagatura ibibazo abanyeshuri bigisha babikuye mu rugo, kandi ahanini usanga ibyo bibazo biterwa n’amafranga, nkaba ntekereza ko iki kije ari igisubizo mu ngo z’abarimu kuburyo umwarimu azajya ava mu rugo afite akanyamuneza”. Mushinzimana Jean Pierre, Eric Dusingizimana ndetse n’abandi banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye twaganiriye bahurije bose ku bijyanye n’ireme ry’uburezi, bavuga ko Atari ibintu bizatinda kugaragara ku mpinduka zigiye kuba mu burezi.
Ni mu gihe hari hashize igihe kinini abarimu ndetse n’abandi bantu muri rusange bataka bavuga ku mushahara wa mwarimu ko ari muke cyane, cyane cyane abarimu bigisha mu mashuri abanza, na Leta ikajya ivuga ko ikibazo izacyigaho ariko kuko hari umubare mwinshi birumvikana haba hari byinshi byo kwigaho, kugeza ubwo yaje kugikemura kandi kikakirwa neza, aho buri mwarimu uri kumusangana akamwenyu ku munwa.