Kuri uyu wa Gatandatu, Twagirayezu Thaddé yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu myaka ine iri imbere asimbuye Uwayezu Jean Fidele.
Ni amatora yabereye mu Nteko Rusange yateraniye mu Nzove kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024, yagombaga kugena ahazaza ha Rayon Sports harimo no mu miyoborere.
Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Muhirwa Prosper,Umubitsi Rukundo Patrick, Ngoga Roger aba Visi-Perezida wa kabiri, naho Gacinya Chance Denis atorerwa kuba Umujyanama.