Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye yaranzwe n’uko bamwe mu Banyarwanda bakuriye mu nkambi batagira aho babarizwa, uyu munsi ari Igihugu gifite amahoro, cyunze ubumwe ndetse kiri gutera imbere mu nzego zitandukanye.
Amateka yaranze u Rwanda ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bitabiraga umuhango wo gusengera iki gihugu uzwi nka ‘National Prayer Breakfast’.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi baturage b’iki gihugu babarizwa mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Rwanda Day, ni umwe mu bari batumiwe muri aya masengesho, ndetse agira ijambo ageza ku bayitabiriye.
Perezida Kagame yagaragaje ko uyu munsi u Rwanda ari Igihugu gihagaze neza nubwo cyanyuze mu bibazo bitandukanye.
Ati “Uyu munsi, hejuru y’ibibazo byose, Igihugu cyacu kiri mu mahoro, kiri gutera imbere, hari guhangwa imirimo, ariko icy’ingenzi kurushaho gifite ubumwe.”
Yakomeje avuga ko “twakuriye mu nkambi, tutagira igihugu ndetse twaribagiranye, hahoraho ibitwibutsa ko nta hantu na hamwe tubarizwa. Ndetse twabwiwe ko igihugu cyuzuye, ko tutazigera dutaha mu rugo.”
Aha Perezida Kagame yasaga n’ugaruka ku magambo yavuzwe na Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda, agaragaza ko u Rwanda ari ruto ku buryo rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi ku buryo urengejeho andi yameneka.
Ni amagambo Habyarimana yavuze ashimangira ko impunzi z’Abanyarwanda zabaga mu mahanga zikwiriye kuguma mu bihugu byazakiriye kuko u Rwanda ntaho rufite rwazituza.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Mu 1990, twafashe ahazaza hacu mu biganza byacu, twiyemeza kubohora u Rwanda ingoyi y’igitugu gishingiye ku moko, ndetse twiyemeza kurugira Igihugu cya buri Munyarwanda, nta vangura.”
Ati “Ntabwo twigeze dutuma abantu bafata ubutabera mu biganza byabo. Twagombaga guhagarika uruhererekane rw’ubugizi bwa nabi, imigambi yo kwihorera tuyibyaza gahunda y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.”
Yakomeje avuga ko “Ubwiyunge buravuna ariko ni ingenzi”.
Perezida Kagame yashimangiye ko ubwiyunge aribwo butuma ibihugu bibaho, ndetse bugahindura imiryango abari abanzi, ndetse yemeza ko ibi aribyo bigize urugendo rwa buri munsi u Rwanda rurimo.