Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yateye utwatsi ibyo gukubitwa urushyi n’umugore we, avuga ko ababashinje gushwana bavuze ibintu uko bitari.
Ejo ku wa Mbere ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho yerekana Perezida w’u Bufaransa akubitwa urushyi mu isura na Madamu we, ubwo bari mu muryango w’indege bitegura gusohoka.
Ni amashusho yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Hanoi muri Vietnam, aho batangiriye uruzinduko rw’akazi mu gice cy’amanyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya ruzamara icyumweru.
Macron agikubitwa ruriya rushyi yabanje kwiyumanganya, mbere y’uko we na Brigitte basohoka mu ndege.
Ubwo aya mashusho yatangiraga gusakara Perezidansi y’u Bufaransa yayamaganiye kure ivuga ko ari amahimbano, gusa ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byemeje ko ari aya nyayo.
Icyakora umwe mu bantu utatangajwe amazina wari kumwe na Macron, yavuze ko mbere y’uko Brigitte amukubita bari babanje gutongana.
Macron ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Mbere, yavuze ko we na Brigitte barimo bikinira, ati: “Twarimo twikinira nk’uko rimwe na rimwe dusanzwe tubikora.”
Macron yunzemo ko usibye amashusho amugaragaza akina na Brigitte, hari n’andi menshi ye abantu bagiye bafata uko atari.
Ati: “Abantu batekereje ko nasangiye igikapu cya Cocaine, ko narwanye na Perezida wa Türkiye, hanyuma ngo buno mfitanye amakimbirane yo mu rugo n’umugore wanjye…ibi byose nta na kimwe cy’ukuri. Buri wese akwiye gutuza.”
Emmanuel Macron w’imyaka 47 y’amavuko, abana nk’umugabo n’umugore na Brigitte wahoze ari umwarimu we kuva muri 2007.
Brigitte Macron afite imyaka 72 y’amavuko, ibisobanura ko arusha umugabo we 25 yose.
Kuva aba bombi batangira kubana bagiye bavugwaho inkuru zitandukanye, zirimo no kuba Brigitte yaba yaravutse afite igitsina gabo.