Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Soldat du 1ère Classe Nkurunziza Goreth yafatiwe ku rugamba ingabo z’u Burundi zari zihanganyemo na Twirwaneho.
Amakuru avuga ko u Burundi bumaze iminsi bwarohereje mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo amagana y’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe ubutasi bwa gisirikare (G2) ndetse n’abo mu mutwe w’abakomando (l’Unité des Opérations Spéciales, UOS), mu rwego rwo guhangana n’uriya mutwe urengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’indi irimo RED-Tabara bakorana.
Imyirondoro ya Nkurunziza wavukiye mu ntara ya Karusi mu myaka 26 ishize, yerekana ko abarizwa muri G2.
Iyi nkumi yemereye umwe mu miyoboro ya YouTube ko yafashwe nyuma y’ibitero bagenzi be bafatanyije na FARDC cyo kimwe na FDLR bari bagabye ahitwa Rugezi, hafi yo mu Minembwe.
Yavuze ko yafashwe mpiri ubwo yarimo yirukanka agerageza guhunga imirwano.
Yavuze kandi ko imirwano we na bagenzi be barimo yari iyobowe na Jenerali witwa Hamada [Habimana] (asanzwe ari umuyobozi w’inyeshyamba za MRCD/FLN zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda), n’ubwo atigeze amubona.
Umwe mu basirikare b’u Burundi waganiriye n’impirimbanyi Pacifique Nininahazwe yemeje ko Nkurunziza asanzwe ari intasi y’u Burundi, ati: “Uriya mukobwa w’umusirikare ndamuzi neza. Ni byo avuka i Karusi.”
Yakomeje agira ati: “Amakuru y’ukuri ni uko ari umusirikare w’u Burundi. Afite ipeti rya 1ère Classe (1CI). Yavutse mu mwaka wa 1999, avukira muri Komine Buhiga. Nkurunziza Goreth yize mu ishuri ryigisha ubutasi bwa gisirikare rizwi nka EMR, amaze kurirangizamo yahise ajyanwa gukorera ubutasi bwa gisirikare (G2) i Bujumbura.”
Umwarimu wigishije uriya musirikarekazi ku ishuri ryitwa ECOFO riherereye muri Komine Bugenyizi na we yahamije ko amuzi, anavuga ko anasanzwe ari imfubyi.
Leta y’u Burundi yemera ko ifite abasirikare babarirwa mu 10,000 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bihe byashize ubwo bamwe mu basirikare b’iki gihugu bafatirwaga mu mirwano bari bahanganyemo na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, abategetsi barimo na Perezida Evariste Ndayishimiye babihakanye babita abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega.