Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu misozi y’i Mulenge, nyuma y’imirwano ikaze yahuje izi nyeshyamba n’ingabo zirimo iza Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Ni imirwano yabaye ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025.
Amakuru avuga ko iyi mirwano yasize MRDP-Twirwaneho yigaruriye uduce twa Rwitsankuku na Bicumbi, two muri Teritwari ya Fizi.
Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi avuga ko iyo mirwano yateye impungenge abaturage, nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikanye mu masaha y’igitondo; ibyatumye bamwe bahungira mu mashyamba no mu bice bikikije uduce twa Point-Zero na Bicumbi.
Nyuma yo kwigarurira turiya duce, Ingabo zirimo iz’u Burundi zahise zisubira inyuma.
Imirwano hagati y’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC na Twirwaneho yatangiye ku wa Mbere, nyuma y’uko MRDP-Twirwaneho itangiye ibikorwa byo kwirwanaho isatira ibirindiro by’ingabo za Leta.
Uyu mutwe watangaje ko “intambara irakomeje mu rwego rwo kubohora abaturage b’akarere k’i Mulenge, bashyizweho igitutu n’ingabo z’u Burundi.”
Kuwa kabiri w’iki cyumweru, abaturage bo mu Minembwe bakoze imyigaragambyo yamagana izi ngabo bashinja gufunga imihanda no kubabuza gucuruza no kugera ku masoko.