banner

Twirwaneho yemeje urupfu rwa Col Makanika wari umuyobozi wayo

Ubuyobozi bw’Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwemeje amakuru y’urupfu rwa Col Rukunda Michel uzwi nka Makanika, wari umuyobozi wawo, waguye mu gitero cya Drone y’ihuriro ry’ingabo za RDC ku wa 19 Gashyantare 2025.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wawo Ndakize Kamasa Welcome ku wa 20 Gashyantare 2025, uyu mutwe wavuze ko wihanganishije Abanyamulenge, Abatabazi n’abarwanashyaka ba Twirwaneho ku Isi yose.

Wagize uti “Intwari yacu yatabarutse ku itariki 19 Gashyantare 2025, akaba yaguye ku rugamba rwo kurwanya jenoside ikorerwa Abanyamulenge n’abandi basa na bo imaze imyaka irindwi, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta y’igihugu cyacu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wazalendo, hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ari na bo bagabye igitero cya Drone iturutse i Kisangani, mu rwego rwo guca intege umugambi wo kwirwanaho.”

Uyu mutwe wakomeje wibutsa ko ibikorwa byo kwirwanaho byatangijwe na Col Makanika bikomeje, uvuga ko nta kizabihagarika.

Wanaboneyeho kandi gusaba Abanyamulenge bari hirya no hino ku Isi, guhaguruka bakabiyungaho mu rugamba rwo kwirwanaho, “kugeza dutsinze intambara yo kuturimbura, kutwambura gakondo yacu, no guca akarengane n’ubwicanyi dukorerwa.”

Uyu Colonel Makanika yahoze Umuyobozi wungirijwe w’ingabo za FARDC mu gace ka Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ashinzwe ibikorwa n’iperereza.

Inkuru Wasoma:  Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine yahamije ko bakeneye amasasu badakeneye amatora

Col Makanika yigeze gutangaza ko yavuye mu gisirikare cya Congo nyuma yo kubona ntacyo gikora ngo kirengere abaturage bo mu bwoko bwe bw’Abanyamulenge, bumaze imyaka myinshi bugirirwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro ndetse bikavugwa ko na bamwe mu gisirikare cya Congo babigiramo uruhare.

Imyaka ikomeje kuba myinshi Abanyamulenge bo muri RDC bakorerwa ubwicanyi ndengakamere. Ababikurikiranira hafi babona ubwo bwicanyi nka Jenoside, ariko ntiyitwa yo byeruye kuko hatagaragara uruhare rutaziguye rwa Leta mu mahano arimo kuba.

Kuva mu myaka y’umwaduko w’abakoloni, Abanyamulenge bakomeje kuvutswa uburenganzira ku gihugu cyabo, harimo n’uburenganzira bwo kubaho. Ubwicanyi butaziguye bwatangiye kubakorerwa muri za 1964 mu gihe cy’intambara izwi nk’iya Mulele. Nyuma y’agahenge k’imyaka itari mike, ubu bwicanyi bwaje gukomeza mu myaka ya 1996, 1997na 1998.

Guhera muri Mata 2017, ubu bwicanyi bwafashe indi ntera. Kuva icyo gihe, imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai ifatanyije cyane cyane na Red Tabara na FNL PALIPEHUTU yo mu Burundi, yavuye mu bice bitandukanye byiganjemo ibyo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nka Lemera, Rurambo, Itombwe, Swima, Uvira, Sange, Lulenge n’ahandi, mu buryo bigaragara ko bwateguwe neza, batangira kwica abantu, gutwika inzu, kunyaga amatungo no kumenesha abo batabashije kwica.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!