U Bubiligi burasaba Perezida Museveni kubwunga n’u Rwanda

Guverinoma y’u Bubiligi yavuze ko yifuza ko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yabahuza n’u Rwanda rwacyanye umubano n’u Bubiligi ku wa 17 Werurwe 2025.

 

Maxime Prévot, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, yabikomojeho ubwo yahuraga na Perezida Museveni ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata.

 

Yavuze ko u Bubiligi bukibona u Rwanda nk’igihugu cy’ingirakamaro mu Karere kandi rukaba ruri mu mwanya mwiza wo gufatanya n’abandi mu gushakira igisubizo kirambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Maxime Prévot yavuze ko uretse kuba yaje kureba Perezida Museveni nk’inararibonye ishobora gutanga igisubizo kirambye mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane yabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo, ashobora no kuba ikiraro cyo kongera kwegera u Rwanda.

 

Mu magambo ye bwite, Maxime Prévot yavuze ko Perezida Museveni ari uw’agaciro kuko ashobora kujya hagati y’impande ebyiri mu bibazo bya dipolomasi.

 

Uyu mugabo uri mu ruzinduko rw’akazi aho ari kuzenguruka mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi, yavuze ko ababajwe n’uko atabasha gusura u Rwanda kuko nta mubano rugifitanye n’u Bubiligi.

 

Nk’uko bishimangirwa na The East African, aho ni ho yahereye ashimangira ko akeneye kubyaza umusaruro ubunararibonye bwa Perezida Museveni ku Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’icyubahiro Abakuru b’Ibihugu bo mu Karere bamuha, ari na byo u Bubiligi bubona nk’urufunguzo mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no kuzahura umubano wabwo n’u Rwanda.

 

Yagize ati: “Mu by’amahirwe make, ku rwego ibintu biriho ubu ntibyanshobokera gusura u Rwanda nyuma y’uko rufashe umwanzuro wo guhagarika umubano wacu mu bya dipolomasi. Nasobanuriye Perezida Museveni ko habayeho ibinyoma byinshi muri iki kibazo. Guhagarara k’umubano wa dipolomasi si cyo gisubizo kiboneye ku bantu bareba ibintu mu buryo butandukanye.”

 

U Rwanda rwamenyesheje Guverinoma y’u Bubiligi ko rucanye umubano na bwo mu bya Dipolomasi, nyuma y’ubushishozi bwakozwe ku buryo bukomeza kwimakaza imyitwarire ya gikoloni yatandukanyije Abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

U Bubiligi ni na cyo gihugu cyakomeje gufatanya na Guverinoma ya RDC mu gukwirakwiza ibinyoma mu mahanga hagamijwe kurusopanyiriza mu bat\fatanyabikorwa barwo.

 

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko uwo mubano ushobora kongera kuburwa mu gihe u Bubiligi bwaba bwihannye iyo myitwarire ya gikoloni ikomeje kugira ingaruka ziremereye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

 

Prévot yavuze ko u Bubiligi bugifite icyizere ko hazaboneka amahirwe y’ibiganiro byongera kuzahura umubano wabwo n’u Rwanda, ari na byo bizafasha buri ruhande kumva neza impamvu ya buri wese mu gufata imyanzuro.

 

Yatanze urugero rw’uko u Bubiligi bwakomeje kwimakaza umubano n’u Burusiya ku rwego runaka, mu gihe bwafatiwe ibihano kubera kugaba ibitero kuri Ukraine.

Prévot yanagaragaje ko yanyuzwe no kubona Guverinoma ya Congo n’’Ihuriro AFC/M23 byatangaje ko byatangiye guharanira kugera ku guhagarika intambara, no ku biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

 

Nyuma y’amasaha make, humvikanye indi nkuru ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Thérèse Kayikwamba Wagner bashyize umukono ku masezerano y’ibanze afungurira umuryango andi masezerano agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

 

Ni amasezerano yasinyiwe i Washington, abayobozi b’Ibihugu byombi bahujwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Marco Rubio.

U Bubiligi bushima izo ntambwe zitanga icyizere kidashidikanywaho mu guharanira guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa RDC, bugashima umusanzu wa Qatar, Umuryango e’Ubumwe bw’Afurika, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

 

Perezida Museveni na Maxime Prévot baganiriye ku miterere y’umutekano y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC aho Ingabo za Leta (FARDC) n’abambari bazo bahanganye n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bakomeje guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakuwe muri gakondo yabo.

 

Abo bayobozi bombi bemeranyijwe ko hakenewe kwihutishwa ibikorwa bigamije kugarura amahoro arambye.

Maxime Prévot yakomeje agira ati: “Muri uko guhura na Perezida Museveni, nashimangiye ko impamvu shingiro z’intambara zikwiye gukemurwa mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bwisubiramo.”

 

Maxime Prévot yagarutse ku ngingo z’ingenzi zafasha gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke muri Congo ndetse n’umwuka mubi urangwa hagati y’u Rwanda na RDC.

 

Yavuze ko muri izo ngingo harimo gukemura ubrundu impungenge z’umutekano zizanwa n’umtwe w’iterabwoba wa FDLR ku Rwanda, kubaha ubusugire bw’ibihugu byo mu Karere, kwimakaza ukwihuza kw’Akarere, gukemura ikibazo cy’ubuhunzi kimaze imyaka myinshi, kurwanya imvugo zuzuye urwango yibasira igice runaka cy’abaturage no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.