Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yemeye ko igihugu cye kitashobora kuba umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ko gihanze amaso gahunda y’amahoro yatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.
Ubwo Minisitiri Prévot yagiriraga uruzinduko muri RDC, yasobanuye ko kugira ngo igihugu kibe umuhuza, biba bisaba ko cyemerwa n’impande zose zifitanye amakimbirane, ariko ngo si ko biri ku Bubiligi.
Minisitiri Prévot yagaragaje ko icyemezo u Rwanda rwafashe muri Werurwe 2025 cyo guhagarika umubano warwo n’u Bubiligi, ubwo rwabushinjaga kubogamira kuri RDC bugamije kwenyegeza aya makimbirane, ari cyo cyabaye imbogamizi.
Yagize ati “Kugira ngo wemerwe nk’umuhuza, bisaba ko abarebwa n’ikibazo bemera ko ubifitiye ubushobozi kandi twese twumva ko bitewe n’umubano mu bya dipolomasi wahagaritswe n’u Rwanda, ntabwo turi mu mwanya wo gufata inshingano y’ubuhuza.”
Tariki ya 25 Mata, Amerika yafashije u Rwanda na RDC gusinya amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye, azakurikirwa n’amasezerano y’amahoro ari gutegurwa bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025.
Qatar na yo yari imaze iminsi ihuza abahagarariye u Rwanda na RDC ndetse n’abahagarariye RDC n’ihuriro AFC ririmo umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Muri Qatar, tariki ya 23 Mata RDC na AFC/M23 byagiranye amasezerano yo guhagarika intambara kugira ngo ibiganiro bihuza impande zombi bikomeze kuba mu mwuka mwiza.
Minisitiri Prévot yatangaje ko abantu bagomba gutegereza, bakareba niba gahunda y’amahoro yatangijwe na Amerika na Qatar izazana umusaruro ufatika, cyangwa se niba izaba irimo ibyuho.
Yagize ati “Tugomba guhanga amaso gahunda yatangijwe na Doha na Washington. Nubwo twakiriye izi gahunda neza, turashaka gupima umusaruro ushobora kuza mu minsi cyangwa ibyumweru biri imbere…kugira ngo turebe niba nta byuho byinshi birimo kandi niba icyerekezo kizagerwaho.”
Uruzinduko rwa Minisitiri Prévot rwakurikiye urwo yagiriye muri Uganda no mu Burundi mu mpera z’icyumweru. Ubwo yari i Kampala, yagaragaje ko u Bubiligi bwifuza ko Perezida Yoweri Museveni yabuhuza n’u Rwanda.