Mu rwego rwo gushyigikira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, Leta y’u Budage yatangaje ko izatanga drones 4000 z’intambara zizwi nka mini-Taurus. Izi drones zifite ikoranabuhanga rihambaye rya Artificial Intelligence (AI), rikazifasha gukora ibikorwa byazo ntawe uziyoboye kandi zikaba zidashobora kwinjirirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Izi drones zifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu no kurasa mu buryo butaziguye ku ntego zihariye, bitabaye ngombwa gukoresha ibisasu biremereye cyangwa kohereza ingabo mu kibuga cy’imirwano. Zigenda ibirometero biri hagati ya 30 na 40, nk’uko Minisitiri w’Ingabo mu Budage, Boris Pistorius, yabitangaje.
Boris Pistorius yavuze ko izi drones ari igisubizo gikomeye mu kurushaho kuzamura ubushobozi bwa gisirikare bwa Ukraine. Biteganyijwe ko zigomba gutangira kugera muri Ukraine mu Kwezi kwa Ukuboza 2024, mu rwego rwo gukomeza kurwana ku busugire bwa Ukraine no guhangana n’ibitero by’u Burusiya.
Iki gikorwa cy’u Budage cyitezweho kongera ingufu mu bufatanye bw’ibihugu by’Uburayi n’ibindi byo ku isi mu gushyigikira Ukraine muri uru rugamba rutoroshye.