Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage (DFB) yavuze ko igihe kigeze ngo batekereze ku kutitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kubera ibikorwa bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakira iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizaba mu mpeshyi, zifatanyije na Canada na Mexique.

 

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Trump yateje uburakari mu bayobozi b’ibihugu by’i Burayi ubwo yavugaga ko ashaka kwigarurira ikirwa cya Greenland, ubusanzwe gicungwa na Danemark.

 

Uyu muyobozi w’imyaka 79 yavuze kandi ko azashyiraho imisoro ku bihugu umunani by’u Burayi birwanya gahunda ye, birimo n’u Budage.

 

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Hamburger Morgenpost, Visi Perezida wa DFB, Oke Göttlich, yagize ati “Mu by’ukuri nibaza igihe hazaba umwanya wo gutekeza kuri ibi bintu [kutitabira Igikombe cy’Isi] mu buryo nyabwo.”

 

Yongeyeho ati “Kuri njye, icyo igihe cyamaze kugera.”

Mu mikino 104 izaba igize Igikombe cy’Isi cya 2026, 78 izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Guverinoma y’u Bufaransa iheruka kuvuga ko ubu itari mu mwanya wo kutitabira iri rushanwa, mu gihe Ishyirahamwe rya Ruhago muri Danemark ryavuze ko riri gukurikira neza ibiri kuba.

 

Danemark ntirabona itike y’Igikombe cy’Isi kuko iri mu bihugu bizakina imikino ya kamarampaka muri Werurwe.

Mu gushimangira igitekerezo cye, Göttlich yagaragaje uburyo Amerika yashishikarije ibindi bihugu kutitabira Imikino Olempike yo mu 1980 kubera ko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zateye Afghanistan.

 

U Budage bwagaragaje kutumvikana na FIFA mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar ubwo uru rwego ruyobora ruhago ku Isi rwavugaga ko abakinnyi bazajya bambara ibitambaro byo ku maboko bya “One Love” ku mikino bazajya bahabwa amakarita.

 

Abakapiteni b’ibihugu birindwi by’i Burayi bagombaga kwambara ibyo bitambaro mu kugaragaza ko n’abaryamana bahuje igitsina bakwiye gufatwa kimwe n’abandi.

 

Icyo gihe ni bwo FIFA yahise izana gahunda yise “No Discrimination” yatangiye muri ¼, abakapiteni b’amakipe bambara ibitambaro biriho ayo magambo.

 

Ubwo u Budage bwari bugiye gukina n’u Buyapani mu mukino wabwo wa mbere mu irushanwa, abakinnyi babwo bifotoje bapfutse ku munwa mu gutanga ubutumwa kuri FIFA ko iri gucecekesha amakipe, nk’uko byemejwe na Hansi Flick watozaga iki gihugu.

 

Icyo gihe, DFB yagize iti “Kutatwemerera kwambara igitambaro cyacu ni ukutwima ijambo.”