U Budage bwashinje Elon Musk gushaka kwivanga mu matora yabwo

Guverinoma y’u Budage yashinje umuherwe Elon Musk wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gushaka kwivanga mu matora yabwo ateganyijwe tariki ya 23 Gashyantare 2025.

Uyu muherwe kandi yanashinjwe kuyobya abaturage, yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe, rwa X.

Umuvugizi wungirije wa mbere wa Guverinoma y’u Budage, Christiane Hoffmann, yatangaje ko Musk ari gusaba Abadage gushyigikira ishyaka AfD ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Hoffmann yatangaje ibi nyuma y’aho Musk mu ntangiriro z’Ukuboza 2024 atangarije kuri X ko ishyaka AfD ari ryo rikwiye kuyobora u Budage.

Musk witegura kuyobora urwego rushya rwa Amerika rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego za Leta, yagize ati “AfD yonyine ni yo yabasha gutabara u Budage.”

Ashingiye ku byavuzwe na Musk, Hoffmann ku wa 30 Ukuboza 2024 yagize ati “Elon Musk rwose aragerageza kugira uruhare mu matora y’igihugu binyuze mu magambo ye.”

Inkuru Wasoma:  Icyo igisirikare cyavuze ku kibazo cy'urubyiruko rwishora mu mitwe y'iterabwoba ibarizwa muri RDC

Hoffmann yavuze ko nubwo ubwisanzure bwo kuvuga ari uburenganzira bw’ibanze bw’abantu, amagambo ya Musk arimo “ubuswa bukomeye” kandi ko ashobora kugira ingaruka.

Umukandida wo mu ishyaka CDU/CSU uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora, Friedrich Merz, yavuze ko amagambo ya Musk arimo kwinjira mu buzima bwite bw’u Budage kandi ko arimo ubwibone.

Lars Klingbeil uyobora ishyaka SPD, we yagereranyije Musk na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, avuga ko bombi bagerageza guca intege u Budage.

Musk yatangaje aya magambo mu gihe urwego rw’ubutasi rw’u Budage rwashyize AfD ku rutonde rw’imiryango ikekwaho kuba intagondwa kubera impamvu zirimo kurwanya gahunda yo kwakira abimukira.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved