Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’abinjira n’abasohoka mu Budage, Joachim Stamp, yatanze igitekerezo cy’uko abimukira binjira mu bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi mu buryo butemewe n’amategeko, bajya boherezwa mu Rwanda, cyane ko ari cyo gihugu cyonyine cyagaragaje ubushake mu kugira uruhare rwo gukemura ikibazo cy’abimukira.
Ibi Joachim yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Table Media kijya hanze kuri uyu wa kane, avuga ko umuryango w’Ububwe bw’Uburayi ukwiriye kubyaza umusaruro amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’u Rwanda ku bijyanye n’abimukira ariko bigahitamo kuyikuramo.
Komiseri Joachim yatanze igitekerezo cy’uko mu gihe iyi gahunda yaba igiye gushyirwa mu bikorwa, n’Umuryango w’Abibumbye wajya uyigiramo uruhare mu kugenzura uko bikorwa.
Iki gitekerezo cya Joachim kije gikurikira ibyatangajwe n’ishyaka CDU (Christian Democrats Union) rikomeye mu Budage, ryagaragaje ko rishyigikiye gahunda y’Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, risaba ko n’u Budage bwabigenza gutyo.
Amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohereza abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko yasinywe muri 2022, gusa nyuma Ubwongereza buza gutangaza ko butazakomeza kubahiriza ayo masezerano, icyakora u Rwanda rwo ruvuga ko igihe cyose ruzakenererwa ngo rutange ubwo bufasha ruzaba rwiteguye.
Komiseri Joachim Stamp, ushinze ibijyanye n’abinjira n’abasohoka mu Budage