U Bufaransa bwaburiye Donald Trump uteganya gufata Greenland

Leta y’u Bufaransa yaburiye Donald Trump uzatangira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera tariki ya 20 Mutarama 2025, nyuma y’aho ateguje ko igihugu cye kizafata ikirwa cya Greenland kigenzurwa na Danemark.

Kuri uyu wa 7 Mutarama 2025, Trump yabwiye abanyamakuru bari bateraniye mu rugo rwe i Mar-a-Lago ko kugira ngo Amerika ibungabunge umutekano w’ubukungu bwayo, ikeneye Greenland n’Umuyoboro wa Panama (Panama Canal).

Ni amagambo yatumye abantu bacika ururondogoro bitewe n’uko nka Greenland igenzurwa n’igihugu kiri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) usanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena wa Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yatangaje ko EU itazemera ko igihugu icyo ari cyo cyose kivogera imbibi z’ibihugu biyigize.

Inkuru Wasoma:  Papa yasabye kugenzura ko Israel iri gukora Jenoside muri Gaza

Yagize ati “Rwose nta gushidikanya, ntabwo EU izemerera ibindi bihugu byo ku Isi gutera imipaka yayo yemewe n’amategeko, icyo ari cyo cyose.”

Minisitiri Barrot yatangaje ko uko abitekereza, Amerika itazafata Greenland, ariko ko n’iyo uyu mugambi wakomeza kubaho, nta gihugu kizatera EU ubwoba.

Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Mute Egede, yatangaje ko iki kirwa kitazagurishwa Amerika. Ibi ni na byo byavuzwe na Guverinoma ya Danemark.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved