Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yashinje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kwivanga mu miyoborere y’iki gihugu kubera uburyo yagiye agaragaza ko atigeze yishimira icyemezo cyafashwe cyo guhana Marine Le Pen uherutse guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo.
Le Pen wahoze ari Umuyobozi w’Ishyaka rya ‘Rassemblement National’, yakatiwe n’urukiko igihano cy’imyaka ine muri gereza, aho ibiri muri yo izaba isubitswe.
Ku wa 3 Mata 2025, Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yanditse agaragaza ko Le Pen yarenganyijwe, avuga ko kuba yarakatiwe n’urukiko ari ukubera ibitekerezo bye bya Politiki.
Yakomeje asaba ko yarenganurwa n’ubutabera bwo mu Bufaransa, ati “Murekure Marine Le Pen.”
Ikiganiro Bayrou aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, cyasohotse ku wa 5 Mata, ubwo yabazwaga niba yemera ko ibyo Trump, yatangaje ko ari ukwivanga mu miyoborere y’u Bufaransa.
Ati “Yego, kandi rwose kwivanga muri Politiki biri kugenda biba nk’itegeko ryo ku Isi. Ubu ntabwo hakibaho imipaka ku biganiro bijyanye na Politiki. Ibibereye inaha mu rugo usanga byageze i Washington. Kandi ni nk’uko natwe tuba dushishikajwe no kumenya ibiri kubera muri Türkiye.”
Le Pen yafatiwe ibi bihano byose kubera kunyereza umutungo w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bikaba bizashyira iherezo ku ku kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2027.