Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot yatangaje ko Ukraine itabujijwe gukoresha intwaro zirasa kure yahawe n’iki gihugu mu bitero byagabwa ku butaka bw’u Burusiya mu gihe byaba ari ukurwana ku busugire bwayo.
U Bufaransa bugaragaza ko budashyira amabwiriza ntarengwa y’uburyo intwaro zirasa kure bwahaye Ukraine zigomba gukoreshwa, n’iyo byaba ari ukurasa ku butaka bw’u Burusiya mu gihe ari ukwitabara bitabujijwe.
Russia Television yanditse ko u Bufaransa bwahaye Ukraine ibisasu byo mu bwoko bwa SCALP-EG byinshi ndetse byifashishijwe mu kurasa ku ngabo z’u Burusiya mu Ntara ya Crimea n’utundi duce tune twometswe ku Burusiya mu 2022.
Ibisasu byo mu kirere bya SCALP-EG bishobora kuraswa mu ntera ingana na kilometero 550. Abashinzwe ingabo muri Ukraine batangaje ko ibi bisasu byifashishijwe mu bitero byagabwe mu gace ka Kursk mu Burusiya muri Kanama 2024, ariko u Burusiya ngo bwahanuyemo bibiri.
Gusa abayobozi b’u Bufaransa ntiberura ngo bavuge ko ibyo bisasu byatangiye gukoreshwa.
Ni nyuma y’iminsi mike bivuzwe ko Perezida wa Amerika Joe Biden yahaye Ukraine uburenganzira bwo kurashisha mu Burusita intwaro zirasa kure Amerika yabahaye.
U Burusiya bugaragaza ko bumaze guhanura ibisasu bitandatu byakozwe n’Abanyamerika byarashwe mu gace ka Bryansk no kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya.
Mu cyumweru gishize kandi u Burusiya bwihimuye kuri ibyo bitero byakoreshejwemo intwaro zirasa kure, burashisha igisasu gishya kiri mu by’ubumara ku ruganda rukora intwaro mu mujyi wa Dnepropetrovsk.
Bivugwa ko iki gisasu cyangije ibindi byinshi byari aho ndetse ngo u Burusiya bwiteguye gukora byinshi nkacyo muri aya mezi.
Perezida Vladimir Putin ashinja Amerika n’Umuryango w’Ubutabarane wa OTAN kongera umuriro mu ntambara buhanganyemo na Ukraine, ndetse ngo bwiteguye kugera ku ntego zabwo hatitawe ku ntwaro zose Ukraine yakoresha.