Ku wa 6 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yatangaje ko indege za gisirikare zo mu bwoko bwa Mirage 2000-5, zari zisezeranyijwe Ukraine, zamaze koherezwa muri icyo gihugu. Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyigikira Ukraine mu kwirinda ko ikirere cyayo cyavogerwa n’u Burusiya, bihanganye mu ntambara imaze igihe.

 

Mu itangazo Lecornu yashyize kuri X (Twitter), yemeje ko indege za mbere zamaze kugera muri Ukraine kandi ziteguye gufasha mu kurinda ikirere cy’iki gihugu. Ati: “Indege za mbere zageze muri Ukraine kandi zigiye gufasha kurinda ikirere cyayo.”

 

Iyi nkunga ije gukurikira isezerano Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari yahaye Ukraine muri Kamena 2024. Muri icyo gihe, Macron yari yasezeranyije Kyiv ko u Bufaransa buzatanga izo ndege kandi bukatoza abasirikare ba Ukraine ku bijyanye n’imikoreshereze yazo.

 

Mu ndege 26 za Mirage 2000-5 bivugwa ko u Bufaransa bufite, esheshatu muri zo ni zo zagombaga koherezwa muri Ukraine nk’uko raporo ku ngengo y’imari y’Umutwe w’Abadepite yabitangaje.

 

Iki cyemezo cyo kohereza izi ntwaro kije mu gihe ibiganiro byo gushaka amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya bikomeje, intambara ikaba igiye kumara hafi imyaka itatu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.