U Buhinde bwatangaje ko bwarashe ibisasu bya missiles mu duce icyenda two muri Pakistan, ndetse n’ibindi mu Ntara ya Kashimir ku gice kigenzurwa n’iki gihugu.
Iki gitero cy’u Buhinde cyagabwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu. Cyemejwe kandi n’igisirikare cya Pakistan cyatangaje ko ibi bisasu byahitanye abantu icyenda.
Igisirikare cya Pakistan kandi cyavuze ko cyabashije guhanura indege eshanu z’igisirikare cy’u Buhinde.
Ibi bibaye nyuma y’uko hari hashize iminsi havugwa intambara hagati y’ibi bihugu, bitewe n’uko u Buhinde bushinja Pakistan uruhare mu gitero cyagabwe mu gace ka Pahalgam bugenzura mu Ntara ya Kashmir, kigahitana abantu 26.
Iki gitero kikiba u Buhinde bwahise butangaza ko gifitwemo uruhare n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Pakistan ndetse ikaba ishyigikiwe n’iki gihugu.
Pakistan yavuze ko nta ruhare ifite muri iki gitero ndetse ihita itangaza ko ifite amakuru ko u Buhinde bushaka kucyitwaza mu kuyishozaho intambara.
Amakimbirane ya Pakistan n’u Buhinde ashingiye cyane ku Ntara ya Kashmir.
Mbere ya 1947 Pakistan n’u Buhinde byari igihugu kimwe kizwi nka ‘British India’ kuko cyakolonizwaga n’u Bwongereza. Kashmir yari kamwe mu duce tugize iki gihugu, ariko yo ikaba intara ifite ubwigenge ku kigero gito.
Ku wa 15 Kanama 1947, British India yabonye ubwigenge, hafatwa umwanzuro wo kuyigabanyamo kabiri, Abahindu bakagira igihugu cyabo n’Abayisilamu bakagira igihugu cyabo.
Abahindu bahawe u Buhinde tubona uyu munsi, Abayisilamu bahabwa Pakistan y’uyu munsi.
Kashmir yo yahawe uburenganzira bwo guhitamo uruhande ishaka kujyaho hagati y’u Buhinde na Pakistan, ariko Maharaja Hari Singh wayiyoboraga ahitamo gukomeza kwigenga.
Kashmir na yo yari igizwe ahanini n’abaturage b’Abayisilamu nubwo Maharaja Hari Singh wayiyoboraga yari Umuhindu. Ibi byatumye uyu muyobozi atizerwa, Abanya-Pakistan batangira kumva ko isaha n’isaha azomeka Kashmir ku Buhinde.
Mu Ukwakira mu 1947 inyeshyamba ziturutse muri Pakistan zateye Kashmir zishaka kuyigarura, Maharaja Hari Singh yitabaza u Buhinde.
U Buhinde bwamusabye kubanza gusinya amasezerano abwegurira Kashmir, na we ayashyiraho umukono. Iki gihe nibwo hahise havuka intambara ya mbere ya Pakistan n’u Buhinde.
Bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye, Pakistan n’u Buhinde byagabanyijwe Kashmir, gusa intambara zikomeza gututumba.
Reba iki kiganiro umenye umuzi w’amakimbirane ya Pakistan n’u Buhinde