Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Buhinde, Général Anil Chauhan, yatangaje ko amayeri y’urugamba abasirikare babo bakoresheje ari yo yashyize igitutu kuri Pakistan kugeza ubwo yatangaje agahenge.

 

 

Abasirikare b’ibihugu byombi barinda bahanganye bikomeye kuva tariki ya 22 Mata 2025, nyuma y’aho u Buhinde bupfushije abantu 26 mu gitero cyagabwe mu gice cy’intara ya Kashmir bugenzura.

 

Tariki ya 7 Gicurasi, abasirikare b’u Buhinde barwanira mu kirere bagabye ibitero ku bikorwaremezo bise iby’iterabwoba muri Pakistan. Icyo gihe Pakistan yasobanuye ko yahanuye indege esheshatu z’umwanzi.

 

Tariki ya 10 Gicurasi, impande zombi zemeye agahenge nyuma kurwanisha indege z’intambara nyinshi, izitagira abapilote, misile ndetse n’imbunda nini zirasa kure.

 

Gen Chauhan yemeje ko ingabo z’u Buhinde zasesenguye impamvu zatakaje abasirikare benshi mu mirwano ya tariki ya 7 Gicurasi, zifata icyemezo cyo kugaba igitero cy’indege nyinshi mu minsi itatu mbere y’itangazwa ry’agahenge.

 

Ati “Icy’ingenzi cyari kubera iki twatakaje aba bantu bose n’icyo twakora nyuma y’aho. Ubwo rero dutegura amayeri, dusubirayo ku bwinshi tariki ya 7, iya 8 n’iya 10 kugira ngo turase ibigo by’ingabo zirwanira mu kirere imbere muri Pakistan, twinjira hose. Twohereje mu kirere ubwoko bwose bw’indege tariki ya 10.”

 

Leta ya Pakistan yo yatangaje ko u Buhinde butongeye kohereza indege z’intambara mu bice igenzura nyuma yo gutakaza bikomeye tariki ya 7 Gicurasi.

U Buhinde bwasobanuye ko bwifashishije indege nyinshi z’intambara mu minsi itatu ya nyuma y’imirwano

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.